Izo nkweto zerekanywe nk’ubufatanye hagati ya Adidas Originals n’umuhanga mu guhanga imyambaro n’inkweto w’Umunyamerika ukomoka muri Mexique witwa Willy Chavarria.
Guverineri wa Leta ya Oaxaca, Salomón Jara Cruz, yavuze ko Adidas yakoresheje igishushanyo cya gakondo cy’inkweto za “huarache” zisanzwe zikorwa n’abatuye mu gace ka Villa Hidalgo Yalalag ikora izi zayo nshya.
Yavuze ko izi nkweto zakozwe abaturage bo muri aka gace batasabwe uburenganzira, ndetse iyi sosiyete ntigaragaze ko igitekerezo cyazo cyaturutse muri Yalalag.
Mu butumwa yashyize kuri X yagize ati “Ibi si ukwigana imiterere y’inkweto gusa, ahubwo bijyanye n’umuco, amateka cy’abenegihugu kavukire. Ntidushobora kwemera ko bifatwa nk’ibicuruzwa.’’
Yavuze ko yiyemeje gutanga ubufasha bw’amategeko ku baturage ba Villa Hidalgo Yalalag, anatangaza ko yavuganye na bamwe mu bo muri ako gace ku bijyanye no gufata ingamba zo kurega iyo sosiyete y’inkweto.
CNN yavuze ko Adidas ishobora kuregwa mu Kigo cya Leta ya Mexique gishinzwe umutungo bwite mu by’ubwenge (IMPI). Ngo icyo gihe IMPI ishobora kuzabuza Adidas kugurisha izo nkweto mu gihugu nibigaragara ko koko hari ukwiba umuco kwabayeho.
Mexique ifite amategeko mashya ahana gukoresha ibihangano by’umuco wa ba kavukire, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, harimo n’amande aremereye cyangwa gufungwa.
Si ubwa mbere sosiyete zikomeye zishinjwa kwifashisha ibihangano gakondo byo muri Mexique zihanga inkweto cyangwa imyambaro kuko na mbere Adidas, Zara, Anthropologie na Patowl zagiye zishinjwa kwiba ibishushanyo bya ba kavukire bo muri Mexique.
Benshi mu bahanzi cyangwa ibigo mpuzamahanga bashinjwa kutabanza gusaba uburenganzira bwo gukoresha imisusire, ibara, cyangwa ibishushanyo bishingiye ku muco w’abenegihugu.
Adidas kugeza ubu ntiragira icyo ivuga kuri ibi birego, gusa izi nkweto zateje impagarara ntiziratangira kugurishwa nubwo amafoto yazo yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!