Kwambara neza ni imwe mu ngingo zidakunze kuvugwaho rumwe n’ abantu bose kuko rimwe na rimwe usanga ibyo njye nita byiza, undi abyita bibi, bityo ugasanga guhuza kuri iyi ngingo bitoroshye.
Imyambaro ibereye umuntu cyangwa imuha amahoro ni iyo we yambara akumva yambaye neza, bityo rero ntabwo twabwira umuntu ngo wambara neza iyo wambaye ibi n’ibi. Muri iyi nkuru turahuriza hamwe ingingo nyinshi zituma umuntu agaragara neza dore ko Umunyarwanda yabivuze neza ngo ‘uwambaye neza agaragara neza’.
Abahanga mu by’ imyambarire bemeza ko hari amahirwe menshi ushobora guhabwa n’ uburyo ugaragara, kimwe n’ uko hari ayo ushobora gutakaza muri ubwo buryo.
Dore zimwe mu nama wakurikiza mu gihe ushaka kwambara neza no kugaragara neza:
Kwambara neza si ukwambara ibihenze: hari abantu bajya bibeshya ko iyo wambaye imyambaro ihenze, iteka uba wambaye neza, nyamara siko bimeze kuko umwambaro ugira agaciro bitewe n’ uwambaye, uburyo awambayemo, ibyo awambariyeho, n’ibindi. Umuntu runaka ashobora kwambara ishati yaguze amafaranga ibihumbi 2, undi akambara iy’ibihumbi 10; ariko wabitegereza bose ukabona uwambaye iya 2 niwe wambaye neza n’ubwo yambaye ibya make.
Kwita ku isuku y’ imyambaro yawe: kwambara imyambaro y’inyuma n’iy’imbere imeshe kandi iteye ipasi ni uburyo bworoshye kandi bushobora gutuma ugaragara neza kabone n’ iyo waba udafite imyambaro myinshi. Muri mike yawe isukuye ushobora kurimba rwose.
Ambara imyenda iguhaye amahoro (ikwize): si byiza kwambara umwenda mu gihe uziko wenda ni biba ngombwa ko wunama utari bubishobore cyangwa se uzi neza y’uko utari bubashe kwicara utekanye. Iyi ngingo n’ubwo ireba abagore cyane ariko n’abagabo irabareba kuko hari ubwo umusore yambara ipantaro imufashe ku buryo bigaragarira buri wese ko biteye ikibazo.
Menya kujyanisha: iyi ngingo ikubiyemo ibintu byinshi, hari uwayumva akagirango ni ukujyanisha amabara gusa. Nabyo ni byo ariko na none si cyo gusa bishatse kuvuga:
1. Kumemya kwambara imyenda ijyanye n’ uko uteye ni bumwe mu buryo bwo kujyanisha. Ntukabone umuntu mudateye kimwe, yambaye imyenda kandi imubereye ngo ugirengo nawe izakubera. Burya kwambara neza bijyana no kuberwa, niyo mpamvu utagomba kwihutira kwambara ikintu kuko wabonye runaka acyambaye.
2. Ambara ukurikije aho ugiye: birashoboka ko wakwambara ikanzu (robe de soire) nziza cyane ndetse inakubereye; gusa ubaye wambaye utya kandi ugiye mu ishuri ntabwo waba wambaye neza (aha ni ku bagore).
Naho ku bagabo, uramutse wambaye kositimu (costume) kandi uri goronome (Agronome) ushotse ibishanga, urabyumva nawe ko waba usomeje ipera igikoma, muri make ntibijyanye na busa. Ni byiza ko umuntu yambara imyenda ijyanye n’ ahantu agiye, n’ akazi agiyemo cyangwa se na gahunda afite.
3. Nk’ uko twabivuze haruguru, amabara nayo ni ikintu cyo kwitabwaho. Ushobora kujyanisha amabara make neza cyangwa se ukanambara menshi atandukanye ukayajyanisha mu buryo bwitwa ‘Color blocking’ aho umuntu yambara amabara menshi atandukanye kandi ukabona biragaragara neza.
4. Kujyanisha amoko y’ imyenda na byo ni ingenzi: Ubaye utashye ubukwe ukambara imikemyero na souplesses/converse waba wabyishe rwose n’ubwo imikenyero ari imyenda y’ubukwe Cyangwa se ipantalo y’ itisi n’ agapira (T-Shirt) aho kuba ishati, ntago ari imyambarire iryoheye ijisho. Menya kujyanisha amoko y’ imyenda niba koko ushaka kurimba.
Indi ngingo nto ariko kandi idakwiye gusuzugurwa: ku bagabo n’ abasore, ikibazo cy’ amasogisi ni ingorabahizi. Ni ngombwa ko wita ku isuku y’ amasogosi yawe mu rwego rwo kwirinda umwuka mubi mu nkweto; ikindi ni ibara ry’ amasogisi yawe. Irinde kwambara isogosi rifite amabara menshi kuko ntibigaragara neza na busa, rimwe na rimwe abaashushanyijeho udupupe uboshye ay’ uruhinja.
Inama z’ imyambarire ni nyinshi, ariko izi ni iz’ingenzi zagufasha mu buzima bwawe bw’imyambarire.



















TANGA IGITEKEREZO