Mu 2021 ni bwo Ikigo cy’Ubucuruzi cy’i Dubai gifite icyicaro gikuru mu Rwanda, Catchyz Holding, cyatangiye gukora ‘maquillage’ z’ubwoko butandukanye ziswe Her Majesty.
Ibi bikoresho byakunzwe n’Abanyarwanda n’abandi banejejwe no kuba byarakozwe hatekerejwe ku ruhu rw’abirabura aricyo cyatumye bigurwa cyane.
Ubuyobozi bw’iki kigo bumaze kubona ko byishimiwe nibwo bwahisemo gukora amavugurura, kugira ngo bongere ingano y’ibikoresho bakora ndetse bishyirwe ku rwego rwo hejuru.
Her Majesty itangira yakoraga ibijyanye na ‘makeup’ gusa, kuri ubu yamaze no gushyiramo imibavu y’ubwoko butandukanye ndetse n’ibikoresho by’isuku birimo nk’amasabune, ‘scrabs’ n’ibindi bituma uruhu rurushaho kuba rwiza, bikorerwa muri Koreya y’Epfo.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Catchyz Holding, Mohammad Hammad, yavuze ko bongereye ibyo bakora kuko bashaka kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Turashaka kugera ku rwego mpuzamahanga niyo mpamvu twashyize imbaraga mu gukora ibikoresho bitandukanye kandi biri ku rwego rwo hejuru, kugira ngo tuzabashe guhangana n’ibindi bigo bikora nk’ibyo dukora.”
Mu 2021 ibi bikoresho bishyirwa ku isoko byitwaga Her Majesty by Vanessa, kuko Miss Uwase Vanessa yari afitemo imigabane gusa kuri ubu byamaze guhindurirwa izina byitwa Her Majesty.
Mohammad Hammad yavuze ko izina ryahinduwe kuko Miss Vanessa atagifitemo imigabane.
Ati “Twahinduye izina kuko dushaka kugera ku rundi rwego kandi iri ni rigufi ryanorohera abantu kuba barifata mu mutwe, ndetse turashaka no kujya mu bindi bihugu.”
“Mbere Miss Vanessa yari umufatanyabikorwa gusa ubu ni umwe mu bamenyekanisha ibikorwa byacu, twe turi ikigo cy’ishoramari ubu twaguze imigabane yari afite.”
Iyo urebye mu maduka ya Her Majesty ubona ko hakozwe amavugurura yigaragaza, kuko ibi bikoresho ntaho bitaniye n’ibisanzwe bitumizwa mu bihugu byo hanze.
Mohammad Hammad yavuze ko kuri ubu Her Majest ifite agaciro ka miliyari 1Frw, kandi ko bafite intego zo kwagura uruganda rw’ubwiza mu Rwanda kugeza no kuba bashinga uruganda rukora ibi bikoresho mu Rwanda.
Ati “Gahunda yacu ni uguhindura uruganda rw’ubwiza mu Rwanda tugafasha abantu kumenya byinshi kuri ‘makeup’ no kwiyitaho ndetse mu minsi iri imbere turashaka gufungura uruganda rwabyo mu Rwanda ku buryo tuzatanga umusanzu mu gice cy’imideli n’ubwiza.”
Ibikoresho bya Her Majesty biboneka mu maduka yayo atatu arimo irya KABC mu muturirwa wa kabiri, irihereye Deco Center Nyarutarama no Mujyi mu nyubako ya UTC no kuri internet ku rubuga rwabo.




















Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!