{Cultural Fashion Show ni igikorwa ngarukamwaka kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri, kikaba kigamije kwerekana imyenda n’imyambarire igaragara mu muco Nyarwanda, iyo Abanyarwanda bahuriyeho n’ibihugu by’abaturanyi, Afurika, n’isi muri rusange.}
Ntawirema Celestin uhagarariye ikompanyi ya Iris pro-films 1000 hills ltd, ari nayo itegura iki gikorwa yasobanuye ko bateguye iki gikorwa bagamije kuzamura abanyamideli mu Rwanda.
Yagize ati: “Twateguye iki gitaramo tugamije kuzamura abahanzi bakora imyenda ndetse n’abayerekana mu bitaramo bitandukanye. Ikindi ni uko twari dufite intego yo kuzamura ibitaramo by’abanyamideri (Fashion shows)”.
Akomeza agira ati: “Imyambaro ni umuco. Ibi tubibona akenshi nk’iyo abanyamahanga baje mu Rwanda, usanga bashishikariye kugura imyenda Nyarwanda nk’imishanana ndetse n’imyenda Nyafurika (ibitenge, amabubu,…) muri rusange. Izi ngendo z’abanyamahanga bakorera mu Rwanda ndetse ntibahave batihahiye ibijyanye n’imyambaro, ni bumwe mu buryo buteza igihugu imbere. Abakora iyo myenda batera imbere, abayerekana bagatera imbere ndetse natwe dutegura ibikorwa nk’ibi tugatera imbere binyuze mu bitaramo”.

Nkubiri Christian ni umwe mu bategura ‘Cultural Fashion Show 2014’ ndetse ni umwe mu berekana imideri babigize umwuga. Aganira na IGIHE, Nkubiri yashimangiye ko iki gikorwa kizamura aberekana imideri, agira ati: “Iki gitaramo twe tugifata nka kimwe mu bitaramo byiza, biri gukura kandi bigateza imbere abantu benshi. Twebwe aberekana imideri tucyisangamo kuko usibye ababigize umwuga, muri Cultural Fashion Show bazamura n’abakiri bashya muri uyu mwuga nabo bakaboneraho umwanya wo kwigaragaza no kwerekana impano zabo.”
Iki gikorwa kiri gutegurwa ku bufatanye n’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe ururimi n’umuco (RALC), Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) ndetse na zimwe muri kompanyi Nyarwanda zisanzwe zikora umwuga wo kwigisha no gufasha aberekana imideri.
Muri iki gitaramo hazagaragaramo abahanzi bakora imyenda baturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Afurika, Amerika, Uburayi ndetse na Aziya. Abazitabira iki gitaramo bazagira uruhare mu gutora umuhanzi mwiza w’imyenda no gutora umwerekana imideri (Model) w’umuhungu n’uw’umukobwa bahiga abandi.
Cultural Fashion Show 2014 izaba kuwa 27 Nzeri 2014, kuri Petit stade i Remera. Guhera saa saba (13h00) kugeza saa kumi n’imwe (17h00) hazaba hari imurikagurisha ry’ibikorwa by’abahanzi batandukanye, naho igikorwa nyir’izina kizatangira I saa kumi (16h00). Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 2 ahasanzwe n’ibihumbi 5 mu myanya y’icyubahiro (ugahabwa n’impano).




Ibitekerezo 0