Hatangijwe irushanwa ry’abafite impano zo kumurika imideli mu bakiri bato i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Ivan Nyagatare
Kuya 4 Mata 2017 saa 08:32
Yasuwe :
2 0

Ihuriro ry’Urubyiruko Champions Competition Arts Promoters (CCAP) ryatangije irushanwa ryo guteza imbere impano z’abakiri bato no gukomeza gushishikariza urubyiruko gutangira kubaka ejo hazaza habo bakibyiruka.

CCAP yatangije iki gikorwa ku mugaragaro kuwa 2 Mata 2017 mu birori byabereye ku nyubako y’Umurenge wa Remera binyuze mu irushanwa ryiswe “CCA Style Awards” rigamije guteza imbere urubyiruko rufite impano yo gukora imideli (Fashion Designing) no kuyerekana mu ruhame (Modelling).

Rutamu Omar ukuriye CCAP yatangaje ko ibi bikorwa bigamije gutinyura urubyiruko rufite impano.

Ati “Twe tugamije guteza imbere urubyiruko kugira ngo rureke kwitinya kandi rugire uruhare mu kubaka igihugu no kugera ku nzozi zabo, muri CCAP twakira impano zose maze duharanira kuziteza imbere.”

Irushanwa rya CCA Style Awards ryahuje amatsinda umunani ahatanira gutwara icyo gihembo, yiyerekana imbere y’akanama nkemurampaka; agera kuri atatu niyo yatoranyijwe ahabwa amahirwe yo gukomeza mu irushanwa.

Abakomeje mu kindi cyiciro barimo Planet Fashion Agency, Young Generation Models Agency na 1000 Hills Agency.

Ku nshuro ya mbere, ibi bikorwa byatewe inkunga n’Umurenge wa Remera ndetse na Goshen Finance.

Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’umuhanzikazi ukunzwe by’umwihariko mu njyana gakondo Mariya Yohana wari waje gushyigikira urubyiruko.

Abanyamideli bagaragaje impano zabo imbere y'imbaga
Iri rushanwa ryo kumurika imideli ryitabiriwe n'abakiri bato
Ibi birori byitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo urubyiruko
Akanama nkemurampaka gasuzuma imyitwarire y'abahanganye mbere yo gutangaza uwahize abandi
Planet Fashion Agency niyo yabaye iya mbere
Mariya Yohana wasusurukije abitabiriye ibi birori, yagaragaye yizihiwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .