Ibintu abantu bafataga nk’ibidasanzwe mu myaka nka 20 ishize, uyu munsi hari byinshi byahindutse ibisanzwe. Urugero, ubu kubona umusore usutse, ufite imisatsi miremire cyangwa wambaye iherena ntibigitangaza nka mbere, nyamara hari igihe byafatwaga nk’ikimenyetso cy’uko umuntu “yadukanye imico idasanzwe”.
No ku bakobwa ni uko. Kera, umukobwa wambaraga umukufi ku kaguru, imyenda migufi cyangwa ibindi bijyanye n’imideli igezweho, hari aho yahitaga afatwa nabi cyangwa akitwa amazina atari meza. Uyu munsi, byinshi muri ibyo byamaze kuba ibintu bisanzwe mu myambarire no mu kwigaragaza.
Izo mpinduka ni zo zigenda zitinyura abantu gukora ibintu bishya ku mibiri yabo, harimo no kwambara amaherena ahantu hatandukanye.
Uyu munsi reka tuvuge ku maherena. Yatangiye azwi cyane nk’umurimbo wambarwa ku matwi, cyane cyane ku bagore n’abakobwa. Uko imyaka yagiye ishira, abantu batangiye gupfumura amatwi ahantu harenze hamwe, abagabo na bo batangira kuyambara. Hari abatangiriye ku gutwi kumwe, ariko ubu hari n’abayambara ku matwi yombi.
Ntibyagarukiye aho. Abantu batangiye no gupfumura ibindi bice by’umubiri, birimo amazuru, ururimi, umunwa, mu isura, ku mukondo, ku mabere, ku ruhu no ku myanya ndangagitsina.
Ubu amaherena si ay’amatwi gusa. Hari aho umuntu ashobora kuyambara ku mubiri we bitewe n’uko ashaka kwigaragaza, umuco akurikiza, imyemerere, imideri cyangwa uburyo abona ubwiza.
Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe hamwe mu hantu hatangaje cyangwa hadasanzwe abantu basigaye bambara amaherena.
Amaherena ya dermal
Ubusanzwe, amaherena menshi yambarwa ahantu hapfumuwe hagahinguranywa, ku buryo iherena rifata impande ebyiri z’umwenge wapfumuwe.
Amaherena ya dermal yo atandukanye n’ayo. Ni amaherena ashyirwa ahantu hadapfumurwa ngo hahinguranywe, nko mu isura, mu gatuza, ku mugongo wo hasi, ku ijosi cyangwa ahandi hantu h’urugingo rw’umubiri umuntu ashaka gutaka.
Kugira ngo ashyirweho, umuntu ubizobereyemo ashyira akuma gato munsi y’uruhu, kakaba ari ko gafata iherena rigaragara inyuma. Agira umwenge umwe yinjiriramo, ariko ntagire aho asohokera nk’uko bimeze ku maherena asanzwe.
Iyo uyarebye, ushobora kugira ngo ni akantu kameze nk’akomekano kari ku ruhu, nyamara kaba gafashwe n’akuma kari munsi y’uruhu.
Amaherena azwi nka surface piercing
Yo ajya kumera nka dermal, ariko atandukanye na yo kuko apfumurwa mu buryo butuma akuma kanyura munsi y’uruhu, maze imitako ikagaragara ku mpande ebyiri.
Aho kuyashyira mu mwenge umwe gusa, haba hari imyenge ibiri iri hafi y’uruhu, ifashwe n’akuma kanyuze munsi yarwo. Akenshi abantu bayambara mu gatuza, ku ijosi, mu maso, ku nda cyangwa ahandi bashaka gutaka.
Aya maherena aba agamije ahanini kwitaka, ariko na yo akenera gukorwa n’umuntu ubifitiye ubumenyi kuko iyo akozwe nabi ashobora gutera uburibwe, kubyimba cyangwa kwangirika k’umubiri.
Amaherena ashyirwa ku myanya ndangagitsina
Hari n’amaherena ashyirwa ku myanya ndangagitsina, yaba ku bagabo cyangwa ku bagore. Aya maherena ashobora gushyirwa ku bice bitandukanye by’inyuma by’imyanya ndangagitsina, bitewe n’imiterere y’umubiri w’umuntu n’aho ashaka kuyashyira.
Ku bagore, ashobora gushyirwa ku bice by’inyuma by’imyanya ndangagitsina. Ku bagabo, hari ashyirwa ku ruhu rw’inyuma rw’igitsina, ku gice cyo ku mutwe w’igitsina, ku ruhu rufata udusabo tw’intanga cyangwa ahandi bitewe n’ubwoko bw’iherena.
Abayambara bavuga ko babikora kubera impamvu zitandukanye, zirimo kwitaka, kwishimira umubiri wabo cyangwa kongera ibyiyumvo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Gusa, ni kimwe mu byiciro by’amaherena bisaba kwitonda cyane kuko bikorerwa ku bice by’umubiri byoroshye kwangirika.
Abaganga bavuga ko amaherena yo ku gitsina cy’umugabo ashobora kugira ingaruka ikibazo cyo kwihagarika cyangwa kugabanuka k’ubushobozi bwo gukora imibonano mpuzabitsina, bitewe n’aho yashyizwe.
Ku bagore ashobora gutera uburibwe, kuva amaraso, inkovu, gufuruta n’ibindi.
Ni yo mpamvu abahanga basaba ko umuntu ugiye kuyambara abanza kumenya neza ingaruka, akabikorerwa n’umuntu ubifitiye ubumenyi, kandi akita cyane ku isuku nyuma yo kuyashyirwaho.
Suspension piercing
Ubu ni ubwoko bw’amaherena afite inkomoko mu Buhinde mu idini ry’Abahindu, aho bayashyiragaho mu migenzo ya ‘Thaipusam’ yo kuramya ibigirwamana.
Ni umuco waje gucibwa mu Buhinde ariko ukomereza mu bindi bihugu aho bayakoresha mu buryo bwo kuruhuka (relaxation), guturisha ubwonko, kwimenyereza ububabare n’ibindi.
Aya maherena ashyirwa mu ruhu ahantu hatandukanye nko mu mugongo, mu gatuza, ku maguru, ku maboko n’ahandi. Ibi ntabwo bakoresha amaherena asanzwe ahubwo bakoresha ibyuma binini ubundi bakabishyira ku mugozi ku buryo nyiri kwambara aya maherena aba ari mu kirere afashwe n’aya maherena.
Gupfumura amabere
Gupfumura amabere na byo biri mu bwoko bw’amaherena abantu benshi basigaye bazi, ariko si ko buri wese wumva uburemere bwabyo. Ni amaherena yambarwa ku gice cy’imoko, agakoreshwa nk’umurimbo cyangwa uburyo bwo kwigaragaza.
Gusa ni amwe mu maherena ashobora kubabaza cyane kandi agafata igihe kirekire ngo akire.
Ku bagore bonsa cyangwa bifuza kuzonsa mu gihe kiri imbere, bisaba ubwitonzi bwihariye. Si ukuvuga ko buri wese upfumuye amabere atazongera konsa, ariko bishobora guteza ibibazo bitewe n’uko byakozwe, uko byakize, cyangwa niba harabaye infection. Hari n’aho bisabwa gukuramo iherena mbere yo konsa kugira ngo umwana atarimira cyangwa ngo rikomerekeze umubyeyi n’umwana.
Uko abantu barushaho kumva ko bafite uburenganzira bwo gukoresha imibiri yabo uko babyifuza, ni ko n’ubwoko bw’amaherena bugenda bwiyongera.
Hari abambara amaherena ku mukondo, ku minwa, ku ishinya, ku rurimi, ku mazuru, ku maso cyangwa ahandi. Hari n’abakoresha amaherena yagura umwenge w’ugutwi, azwi nka stretched piercings, aho umwenge wapfumuwe ugenda wagurwa buhoro buhoro.
Ibi byose byerekana uburyo kwirimbisha bitakiri ikintu kimwe ku bantu bose. Ku muntu umwe, iherena rishobora kuba umurimbo. Ku wundi, rishobora kuba uburyo bwo kwigaragaza, ubwisanzure cyangwa kugaragaza imyumvire ye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!