Ibi birori by’imideli byari byiswe ‘Week of Fashion’ byateguwe n’ikompanyi Collective Rw ihuriwemo n’abanyamideli bo mu Rwanda bagamije guteza imbere imideli yahangiwe mu Rwanda ndetse no kuzamura ireme ry’abakora uyu mwuga bakamenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Collective Rw yashinzwe n’abahanzi b’imideli barimo Sonia Mugabo, Teta Isibo, Mathew Rugamba, Linda Mukangoga na Candy Basomingera.
Ibirori byo kwerekana imideli baherutse gutegura ngo bizajya biba buri mwaka. Ibyo bateguye ku nshuro ya mbere byiyerekanyemo abanyamideli basaga mirongo itatu biganjemo abasore n’inkumi zimaze kugira ubuhanga mu kwerekana imideli.
Imideli yerekanywe irimo amakanzu, amashati, amapantaro, inkweto, ibikapu byo mu moko yose, ingofero n’imirimbo inyuranye byose bikorerwa mu Rwanda. Iyi mideli yakorewe mu Rwanda muri Amizero, Inco Icyusa, Uzi collections, House of Tayo, Inzuki designs, Haute Baso, Sonia Mugabo ndetse na Naked Ape yo muri Afurika y’Epfo.
Imideli yishimiwe cyane n’abantu bagera ku gihumbi bari baje kureba ibirori. Mu yanyuze benshi harimo imbumbe y’imideli yitwa ‘Stella’ yahanzwe na Sonia Mugabo ndetse n’iya Teta Isibo muri Inzuki Designs.

Ibirori byitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’igihugu barimo Madamu Jeannette Kagame n’umukobwa we Ange Kagame, Minisitiri w'Ubucuruzi n' Inganda, Kanimba Francois, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Umunyamakuru wa CNBC George Ndirangu na Rita Umulisa ni bo bayoboye ibi birori byamaze igihe kigera ku isaha n’iminota 45. Ibirori byarangiye ubona ku maso abantu bakinyotewe no gukomeza kureba imideli yamuritswe gusa ababiteguye bavuze ko hari ibindi bitaramo bizagenda biba mu minsi iza.
Imideli yahanzwe na Mizero Cedric
















Uzi collections










Inco Icyusa







Naked Ape






Imideli ya Sonia Mugabo










Inzuki designs












House of Tayo iyobowe na Matthew Tayo Rugamba






Haute Baso




















Amafoto: Mahoro Luqman




Ibitekerezo 0