U Bwongereza bwakiriye uyu mukino mu gihe ibihugu byombi byaherukaga guhurira mu Gikombe cy’Isi cya 2010, u Budage bugakomeza mu mukino wavugishije benshi kubera igitego cya Frank Lampard kitahawe agaciro kandi umupira warenze umurongo.

Mu minota ya mbere y’uyu mukino wa 1/8 cya EURO, u Budage bwabonye umupira uteretse inyuma gato y'urubuga rw'amahina ku ikosa Declan Rice yakoreye kuri Thomas Müller, ariko uterwa mu rukuta.

Nyuma y'iminota 30, Timo Werner yahushije uburyo bukomeye ku mupira wasubijwe inyuma n'umunyezamu Pickford bari basigaye barebana.

Mu minota y'inyongera y'igice cya mbere, Harry Kane yahushije igitego cyabazwe ku mupira yakuwe ku kirenge na Matt Hummels nyuma y'akazi gakomeye kari gakozwe na Raheem Sterling.

Pickford yafashije u Bwongereza kuguma mu mukino ubwo yakuragamo ishoti rikomeye ryatewe na Kai Havertz nyuma y'iminota itatu igice cya kabiri gitangiye.

Ku munota wa 74, Raheem Sterling yafunguye amazamu ku mupira yashyize mu izamu nyuma yo guherezwa na Luke Shaw wakinanye neza na Jack Grealish na Harry Kane.

Thomas Müller yananiwe kwishyurira u Budage ku munota wa 80 ubwo yasigaga abakinnyi b'inyuma b'u Bwongereza barimo Harry Maguire, ashatse kuroba umunyezamu Pickford umupira ujya ku ruhande.

Habura iminota itanu ngo umukino urangire, Luke Shaw yahaye umupira Jack Grealish wawuhinduye neza imbere y'izamu, ushyirwa mu nshundura na Harry Kane akoresheje umutwe ndetse ashimangira gukomeza kw'Abongereza.

Muri ¼, u Bwongereza buzahura na Ukraine, yo yasezereye Suède iyitsinze ibitego 2-1 mu minota 120 yakinwe, hari nyuma y'uko byanganyije igitego 1-1 mu minota 90 isanzwe.

Ikipe y'u Bwongereza yakiniye imbere y'abafana bayo
Ikipe y'u Bwongereza yakiniye imbere y'abafana bayo
Stade Wembley yarimo abafana basaga ibihumbi 40
Stade Wembley yarimo abafana basaga ibihumbi 40
Matt Hummels akura umupira kuri Harry Kane imbere y'izamu
Matt Hummels akura umupira kuri Harry Kane imbere y'izamu
Jordan Pickford akuramo umupira watewe na Timo Werner
Jordan Pickford akuramo umupira watewe na Timo Werner
Raheem Sterling yishimira igitego cya mbere cy'u Bwongereza
Raheem Sterling yishimira igitego cya mbere cy'u Bwongereza
Sterling atsinda igitego ku mupira wahinduwe mu rubuga rw'amahina na Luke Shaw
Sterling atsinda igitego ku mupira wahinduwe mu rubuga rw'amahina na Luke Shaw
U Budage bwasezerewe butarenze 1/8
U Budage bwasezerewe butarenze 1/8
Abakinnyi b'u Bwongereza bishimira igitego imbere y'abafana
Abakinnyi b'u Bwongereza bishimira igitego imbere y'abafana
Abafana bishimira kubona ikipe yabo itsindira i Wembley
Abafana bishimira kubona ikipe yabo itsindira i Wembley
Thomas Muller yahushije uburyo bwo kwishyura mu minota ya nyuma
Thomas Muller yahushije uburyo bwo kwishyura mu minota ya nyuma
Harry Kane yatsindishije umutwe ku mupira wahinduwe na Jack Grealish
Harry Kane yatsindishije umutwe ku mupira wahinduwe na Jack Grealish
Kapiteni w'u Bwongereza, Harry Kane, yatsinze igitego cya mbere muri EURO 2020
Kapiteni w'u Bwongereza, Harry Kane, yatsinze igitego cya mbere muri EURO 2020
Myugariro Harry Maguire yishimira imbere y'abafana
Myugariro Harry Maguire yishimira imbere y'abafana
Myugariro Harry Maguire yishimira imbere y'abafana
Myugariro Harry Maguire yishimira imbere y'abafana