Hari ku munota wa 42, ubwo Christian Eriksen yikubitaga hasi nta muntu umwegereye, agahita abura umwuka. Umusifuzi Antony Taylor yahise ahamagaza abaganga binjira mu kibuga igitaraganya ngo bamufashe.

Byafashe iminota isaga 10 uyu mukinnyi ari kuvurirwa mu kibuga. Abakinnyi, abatoza n'abafana hafi ya bose bari bafite ubwoba, bamwe bafite amarira mu maso.

Ahagana saa 19:45 nibwo Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru i Burayi (UEFA) yatangaje ko Christian Eriksen yajyanywe ku bitaro ndetse ameze neza.

Umukino wasubukuwe saa 20:30 hakinwa iminota ine yaburaga ngo igice cya mbere kirangire ndetse hakanafatwa iminota itanu y'ikiruhuko, warangiye Finland itsinze igitego 1-0 cyinjijwe na Joel Pohjanpalo ku munota wa 59.

Denmark yari yasimbuje Eriksen mugenzi we Mathias Jensen ku munota wa 43, yabuze amahirwe akomeye yo kwishyura ubwo Pierre-Emile Hoejbjerg yahushaga penaliti yabonetse ku munota wa 74.

Undi mukino wo muri iri tsinda wahuje u Bubiligi n'u Burusiya, utangira saa tatu z'ijoro nk'uko byari biteganyijwe.

Christian Eriksen ni umukinnyi wa Inter Milan yagiyemo avuye mu Bwongereza muri Tottenham Hospur. Uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko, ni ubwa mbere ahuye n’ikibazo cyo kugwa mu kibuga kubera umutima.

Bagenzi ba Eriksen bari bafite ubwoba ubwo yitabwagaho n'abaganga mu kibuga
Bagenzi ba Eriksen bari bafite ubwoba ubwo yitabwagaho n'abaganga mu kibuga
Eriksen yari yabanje mu kibuga mu mukino wa EURO 2020 wahuje Denmark na Finland
Eriksen yari yabanje mu kibuga mu mukino wa EURO 2020 wahuje Denmark na Finland
Christian Eriksen akimara kugwa yahise ahabwa ubutabazi bw'ibanze
Christian Eriksen akimara kugwa yahise ahabwa ubutabazi bw'ibanze
Ifoto igaragaza Christian Eriksen yakangutse ubwo yajyanwaga kwa muganga
Ifoto igaragaza Christian Eriksen yakangutse ubwo yajyanwaga kwa muganga
Abari kuri Stade y'i Copenhagen bari bafite ubwoba bwinshi nyuma yo kugwa hasi kwa Eriksen
Abari kuri Stade y'i Copenhagen bari bafite ubwoba bwinshi nyuma yo kugwa hasi kwa Eriksen
Christian Eriksen yakuwe ku kibuga ari mu ngobyi ikingirijwe n'ibitambaro birebire
Christian Eriksen yakuwe ku kibuga ari mu ngobyi ikingirijwe n'ibitambaro birebire
Abari muri Stade bahise bahungabana bakimara kubona ibibaye
Abari muri Stade bahise bahungabana bakimara kubona ibibaye
Christian Eriksen asanzwe ari umukinnyi ngenderwaho muri Denmark
Christian Eriksen asanzwe ari umukinnyi ngenderwaho muri Denmark