Abanyarwanda barebye kure bavuga ko “Inyana ni iya mweru.” Ni imvugo ishushanya ikuzo rihabwa umwana ukimbagira nk’umubyeyi we, bikamugeza ku ntera ishimishije, imugira icyitegererezo mu bandi.
Ndangiza Asad, uvuka kuri Mukakibibi Mariam na Hadji Siraj Ndangiza wakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka hambere yiganye uwamwibarutse. Uyu mugabo ari mu batangiranye n’Umuryango wa FPR Inkotanyi. Yitabye Imana ku wa 1 Mutarama 1999.
Bashiki be babiri bayobotse politiki. Barimo Ambasaderi Fatuma Ndangiza uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA) na Depite Ndangiza Madina, Visi Perezida wa Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Asad we yakurikiye inzira ya se y’ubucuruzi. Uyu musore w’imyaka 33 ku isura agaragara nk’ucisha make ariko arashabutse mu bitekerezo by’ishoramari.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na rwiyemezamirimo Ndangiza Ntare [Asad] yagarutse ku rugendo rwe mu bucuruzi amazemo imyaka 12.
Yagize ati “Natangiye mu mpera za 2006. Ntiryari iduka rifatika. Si ibintu nicaye ngo mbiteganyirize. Icyo gihe nari mfite $200 nahawe na mukuru wanjye Ndangiza Fayçal. Bwari uburyo bwo gupima isoko. Nabonye abantu bakunze ibicuruzwa byanjye mbona ni ikintu cyavamo akazi, nkomerezaho.’’
Mu 2010 nibwo Asad yafunguye iduka rya mbere muri Kigali City Tower, ahamara imyaka umunani mbere yo kwimukira mu nyubako ivuguruye ya KBC iri ku Kimihurura, ku wa 30 Ugushyingo 2018. Iri duka ryitwa Avenue #250 ni ryo cyicaro cy’andi mashami.
Ndangiza yatangiye arangura imyenda n’inkweto ku masoko ya Kampala. Mu 2012, agana hanze ya Afurika muri Turikiya, u Bushinwa, u Bubiligi, u Bufaransa, Dubai, u Buholandi n’u Butaliyani.
Yinjiye mu bushabitsi akurikije umubyeyi we wakoraga ubucuruzi bw’ikawa, peteroli n’ibindi.
Ati “Umusaza wanjye yakoraga ishoramari ahantu henshi muri Uganda, u Rwanda, Tanzania, RDC n’ahandi. Ni we watumye mbyinjiramo. Ni we wambereye icyitegererezo.’’
Mu rugendo rwe yatereye imisozi, amanuka amataba ariko akomeza guharanira kugera ku ntego ze.
Ati ‘‘Mu gutangira uhura n’ibibazo byinshi ariko ugomba gukora cyane kandi ukigirira icyizere. Hari aho nageraga nkumva biragoye ariko nakomeje gutera imbere. Imbogamizi nini ni iterambere ry’umujyi, rifite umuvuduko udasanzwe. Bisaba gukora cyane, ugatanga serivisi nziza, kwamamaza no gutembera ukiga imikorere y’ahandi.’’
Icyerekezo cy’imyaka 18 yo kwagukira mu mahanga
Muri Mata 2017, Ndangiza Asad yatangiye imikoranire na Kayitare Christian. Ku ikubitiro yafunguye iduka rya Avenue #243 mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni iduka ryagutse cyane, riri mu akomeye muri RDC, ryanahawe izina rihuye na kode y’iki gihugu.
Yavuze ko “Isoko rya Goma turimazeho imyaka isatira ibiri kandi batwakiriye neza. Iduka ryacu rirakunzwe kubera ibicuruzwa byacu. Bishimiye serivisi zacu zirimo kubambika mu bukwe n’ibindi birori.”
Mu mwaka utaha, arateganya gutangiza amaduka mu mijyi ya Brazzaville na Pointe-Noire muri Repubulika ya Congo, azagena ishusho y’imikorere mu bihugu bya Afurika mu myaka itanu iri imbere.
Yagize ati “Twakoze inyigo dusanga ibihugu bivuga Ururimi rw’Igifaransa bikunda cyane ibijyanye n’imyambaro. Ni n’uburyo bwo kubona amafaranga menshi yinjira mu gihugu.’’
Mu 2020, Ndangiza yihaye gahunda yo gutangiza amaduka muri Libreville muri Gabon; Abidjan muri Côte d’Ivoire; Douala muri Cameroun; Dakar muri Sénégal na Cotonou muri Bénin.
Made in Rwanda ntiyarengejwe ingohe
U Rwanda rwimakaje iterambere ry’ibikorerwa mu Rwanda mu kugabanya icyuho hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa hanze.
Guha agaciro Made in Rwanda ntibyarangiriye mu miteguro n’imitako ya Kinyarwanda nk’imigongo iri muri Avenue #250 kuko hari n’igice yagenewe mu maduka yose.
Ndangiza yavuze ko “Tuzabitangiza mu maduka tuzafungura hanze y’igihugu. Twahuye n’abanyamideli bo mu gihugu tuzakorana. Dufite intego ko mu myaka 18 tuzaba twafunguye amaduka akomeye abarizwamo ibicuruzwa bya Made in Rwanda ku masoko yagutse muri Amerika n’i Burayi.”
Avenue #250 icuruza amashati ava mu Burayi arimo aya Façonnable na Ralph Lauren; inkweto n’amakote byo mu Butaliyani bya Cerruti na Fernando n’ibindi.
Mu 2019, iri duka rizatangiza serivisi zo gucururiza kuri internet mu korohereza abarigana. Rifite umwihariko mu Mujyi wa Kigali bitewe n’ibicuruzwa byaryo na serivisi ritanga.



















Amafoto: Muhizi Serge na Avenue #250
Video: Salomo George




Ibitekerezo 0