Ambasaderi Uwihanganye yari aherekejwe n’umugore we, Mukaseti Pacifique n’uhagarariye inyungu mu by’Ubukungu, Lucas Murenzi mu muhango wo gutanga ibyo byangombwa.
Muri uwo muhango wabereye mu Biro bya Perezida wa Singapore, byitwa ‘Istana’, Amb. Uwihanganye yabanje gushyikiriza Perezida Yacob intashyo za mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ubundi amushimira umubano mwiza hagati ya Singapore n’u Rwanda.
Perezida Yacob yashimye ubufatanye ibihugu byombi bifitanye mu by’ubukungu bwatumye habaho imikoranire mu by’ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo, no guhererekanya ubumenyi bigamije kubaka ubushobozi hagati yabyo.
Amb. Uwihanganye yavuze ko we n’itsinda rye bazakomeza gusigasira umubano mwiza hagati ya Singapore n’u Rwanda bakazawubakiraho ngo bagere ku bukungu bukomeye no gusangira ubumenyi mu ikoranabuhanga no guhanga udushya, n’ubumenyi mu igenamigambi bizafasha mu gukomeza iterambere ry’u Rwanda.
Perezida Yacob yavuze ko abaturage b’u Rwanda na Singapore basangiye indangagaciro n’icyerekezo ndetse ko iki gihugu cyiteguye gukomeza umubano wacyo n’u Rwanda by’umwihariko mu gutanga ubufasha no kubaka ubushobozi no kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Uwihanganye yagizwe Ambasaderi nyuma y’igihe yari amaze ari ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe Ubwikorezi.






TANGA IGITEKEREZO