Nyuma y’uko batandukanye muri 2016, hatisunzwe inkiko, ubu umuntu wa hafi yabo yabwiye ikinyamakuru People ko uyu mugore yasubiranye na Will Smith mu myaka ibiri itambutse.
Ati “Imyaka ibiri ishize bishimanye kandi bakundana nk’umugore n’umugabo, nk’uko byahoze, ndetse bakaba bafashanya babikuye ku mutima”.
Aya makuru avuga ko, ku wa 4 Nyakanga 2026, Will na Jada Smith bari bari kumwe baryohewe n’ibihe bagiriye mu Mujyi wa Philly muri Pennysylvania. Aha Will Smith yaranahataramiye mu gitaramo yahuriyemo n’itsinda rya Roots mu ijoro ryo kuri uwo munsi wo kwizihiza imyaka 250 Amerika yari imaze yibohoye.
Ati “Jada Smith yari ahari ari kumwe na we nk’ibisanzwe”.
Muri 2023, Jada Smith yagaragaje ko yatandukanye na Will Smith mu ibanga mu 2016. Yanavuze ko nubwo bitari byigeze bimenyekana, muri 2022 ubwo bari mu birori by’itangwa ry’ibihembo bya Oscars, Will Smith yakubise urushyi Chris Rock wahoze ari inshuti y’akadasohoka ya Jada Smith. Byatumye umubano wa Will Smith na Jada Smith wongera kuzahuka.
Umubano wa Will na Jada Smith watangiye mu 1994. Mu mpera za 1997, bakoze ubukwe bwabereye mu Mujyi wa Baltimore uherereye muri Leta ya Maryland yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umubano wabo wajemo agatotsi muri 2016 bamaze kubyarana abana babiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!