‘Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo. Kuri iyi nshuro uteganyijwe ku wa 5 Ukwakira 2019.
Ambasade y’u Rwanda mu Budage ku bufatanye n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bakomeje imyiteguro y’uyu munsi mu gihe habura iminsi mike ngo habe igikorwa nyirizina cyitezweho guhuriza hamwe abanyarwanda baturutse imihanda yose.
Mu kiganiro na IGIHE, Amb. Igor César yavuze ko imyiteguro irimbanyije kandi abazitabira ibi birori bazakirwa neza nk’uko bisanzwe mu muco Nyarwanda.
Yagize ati “Twiteguye iki gikorwa cya Rwanda Day, nabwira abazitabira ko baje batugana, natwe turabiteguye rwose. Tubiteguye bijyanye n’umuco nyarwanda, bazagubwa neza ariko ibyo byose tubahishiye n’agashya nakwita gusangira no kuganira ku bitekerezo byinshi binyuranye bitwungura ubwenge, byerekana ubunyarwanda bwacu aho buva aho bugeze, tubyaza umusaruro amahirwe dufite.”
Yakomeje agira ati “Turifuza ko u Rwanda muri ayo mahirwe byarenga imbibi bikabera urugero rwiza n’amahanga, kuko ibyiza biryoha bisangiwe, mbese amahirwe yacu akaba aya Afurika n’Isi yose. Tugomba gutekereza kure kandi tukaguka mu ndoto zacu.”
Amb. Igor César yavuze kandi ko “Ikindi cyiza kuri iyi Rwanda Day, izaha umwanya uhagije urubyiruko, nicyo ishyize imbere cyane. Rubyiruko mushaka inzira yo kumenya uko mwakora uko mwafatanya n’abandi mu kubaka, mu gukorera mu Rwanda cyangwa kuhashora imari, iyi Rwanda Day ni igisubizo.”
Bonn izakira Rwanda Day, iri mu mijyi itandatu minini y’u Budage hamwe na Cologne, Hambourg, Munich, Frankfurt ndetse n’Umurwa Mukuru Berlin, ari naho hakoraniye za Minisiteri n’ibindi biro mpuzamahanga, aha hakaba ari naho kandi hari ibiro bikuru by’Ambasade y’u Rwanda mu Budage.
Umujyi wa Bonn uherereye ku nkengero z’uruzi rwa Rhin, mu Majyepfo ya Leta ya North Rhine-Westphalia mu ntera y’ibilometero 25 uvuye mu Majyepfo y’Umujyi wa Cologne no mu bilometero 54 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Coblence.





















Ibitekerezo 0