Iri murika ry’iki gitabo ryabereye mu nzu y’ibitabo iherereye muri Komine ya Woluwe Saint Lambert, imwe mu zigize Umurwa mukuru w’u Bubiligi wa Bruxelles, ahitwa Cook & Book.
Ni igikorwa cyitabiriwe na bamwe mu Banyarwanda batuye mu Bubiligi n’inshuti zabo, abahagarariye imiryango itandukanye nka Ibuka-Mémoire & Justice, Muyira Asbl n’indi. Hari kandi urubyiruko rwaganirijwe amateka y’u Rwanda nk’imwe mu mpamvu zatumye Mukanyiligira yandika iki gitabo.
Iki gitabo cyasohotse bwa mbere muri Mata 2022 kiri mu Cyongereza cyitwa “Do not accept to die” gikubiyemo amateka y’ubuzima bw’umwanditsi, uko yabayeho mbere yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’uko yaje kugira icyizere cyo kubaho.
Mukanyiligira nk’umwanditsi w’iki gitabo ageze mu Bubiligi nyuma yo kukimurikira mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Autriche, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kenya na Zimbabwe.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE yavuze ko yahisemo gukora ingendo zitandukanye agamije kumenyekanisha iki gitabo no kuvuga amateka y’ubuzima bwe n’uko yarokotse cyane ko biri mu bikubiye muri iki gitabo.
Ati “Ni byiza kuvuga aya mateka ariko tukanerekana ko muri iyi myaka igiye kugera kuri 30 turokotse twiyubatse, tutaheranywe n’agahinda, tukerekana amahirwe dufite yo kugira igihugu n’ubuyobozi bwiza butwumva, bwagaruye amahoro mu Rwanda ubu rukaba ari igihugu gitekanye.”
Yavuze ko ari ngombwa kuvuga ayo mateka kuko Isi yose ikwiye kumenya ibyakorewe Abatusti mu Rwanda ngo bibere isomo abandi bitazongera kubaho ukundi.
Mukanyirigira kandi yongeye gusobanura ko iki gitabo cye yagihaye iryo zina mu rwego rwo kuzafasha umusomyi wese ko afite uruhare mu buzima bwe bwo kwihitiramo kubaho cyangwa guheranwa n’agahinda bitewe n’ibyo yanyuzemo.
Ati “Ibi rero ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi birakenewe cyane nibyo nishyingirije kugirango bitampeza hasi. Ni umutwe w’inyito muri macye utanga icyizere cyo kubaho. Ntabwo byari byoroshye kuwemeza kuko nawuhinduye inshuro zirenga 12, ngo ndinde umuntu wese utarabaye muri jenoside guhungabanwa n’inyito yaba ikomeye.”
Muri iki gihe amaze azengiruka hirya no hino amurika iki gitabo cye cyahinduwe mu gifaransa, kuko cyabanje kwandikwa mu rurimi rw’icyongereza byamuhaye umwanya wo gutanga ibisobanuro ku rubyiruko rwari rufite byinshi rutumvaga.
Yemeza ko wabaye umwanya kandi wo gusobanurira abantu benshi icyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari cyo kuko hari abayihakana cyangwa biyipfobya.
Ikindi kandi ngo ni uko ibikorwa bye byitabiriwe n’abanyamahanga byatumye bamenya u Rwanda rwabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi ariko rukaba rumaze kuba kimwe mu bihugu bisurwa kandi bitekanye ku Isi.
Iki gitabo kigizwe na paji 245. Kuri ubu kiboneka ku masomero atandukanye arimo Amazon, ismore ry’IkireziKacyiru, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu nzu y’ibitabo ya Cartas i Kigali.
Hari kandi ahazwi nka Charisma, ku Kibuga cy’indege cya Kanombe, iduka ryitwa Made in Rwanda muri BK Arena-Remera, Stafford Coffee Shop Musambira, AnotherStory Book Shop muri Toronto (Canada) na Nuria Store muri Kenya.
Kurikira ikiganiro kihariye IGIHE yagiranye na Mukanyiligira mu Bubiligi
Amafoto: Jessica Rutayisire & Karirima
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!