Bikubiye mu butumwa yagejeje ku Banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Busuwisi mu mwiherero wabahuje mu mpera z’icyumweru gishize.

Prof. Nshuti yavuze ko kwegera Abanyarwanda batuye mu bihugu by’i Burayi bigamije kubamenyesha aho igihugu cyabo kigeze n’ibyiza kibakorera kugira ngo na bo babyibonemo.

Yagize ati “Ni Abanyarwanda bafite n’umusanzu ukomeye ku gihugu cyabo uretse ibyo bakorera hano [mu Busuwisi] bashobora no gukorera iwabo kugira ngo twese twibone nk’Umunyarwanda ubereye u Rwanda kandi utanga umusanzu mu iterambere ryarwo.Twongeye kubasaba rero uruhare rwabo kugira ngo twese tugendere hamwe.”

Yavuze ko igihugu cyiteguye kubafasha mu gihe baba bakeneye kugishoramo imari ku buryo babona inyungu.

Yanabasabye kujya bafata umwanya bagasura u Rwanda kugira ngo bibafashe gukomeza kuba abana barwo. Ati “Iyo utabikoze uguma aho uri ukaba umunyamahanga kurusha uko uba Umunyarwanda kandi uko twakora kose turi Abanyarwanda, u Rwanda ni urwacu nta kindi gihugu dufite.”

Nubwo u Rwanda rwateye intambwe ishimishije n’isura yarwo ikaba yarahindutse kuva nyuma ya 1994, urugendo rukiri rurerure kugira ngo kibe igihugu kirenze ibindi.

Kurikira Ikiganiro IGIHE yagiranye na Prof. Nshuti Manasseh

Amwe mu mafoto y'umwiherero w'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Burayi

Prof Nshuti yavuze ko iterambere u Rwanda rugezeho ubu nta cyarisubiza inyuma, kandi ko abashaka gusubiza igihugu mu macakubiri batazabigeraho.
Prof Nshuti yavuze ko iterambere u Rwanda rugezeho ubu nta cyarisubiza inyuma, kandi ko abashaka gusubiza igihugu mu macakubiri batazabigeraho.
Ambasaderi Rwakazina yashimiye ubwitange n'ubwitabire byagaragajwe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
Ambasaderi Rwakazina yashimiye ubwitange n'ubwitabire byagaragajwe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
Dr Richard Mihigo yashimiye nk’uhagarariye FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu mu Busuwisi uko abitabiriye baje ari benshi mu mwambaro ucyeye w’umuryango
Dr Richard Mihigo yashimiye nk’uhagarariye FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu mu Busuwisi uko abitabiriye baje ari benshi mu mwambaro ucyeye w’umuryango
Abanyarwanda basaga 500 nibo bahuriye i Genève biga ku iterambere ry'u Rwanda
Abanyarwanda basaga 500 nibo bahuriye i Genève biga ku iterambere ry'u Rwanda
Bacinye akadiho bishimira ibyo bagezeho
Bacinye akadiho bishimira ibyo bagezeho
Emery Rwigema atanga ibitekerezo
Emery Rwigema atanga ibitekerezo
Abanyamuryango batanze ibitekerezo bitandukanye
Abanyamuryango batanze ibitekerezo bitandukanye
Ambasaderi Sebashongore ni umwe mu batanze ibitekerezo
Ambasaderi Sebashongore ni umwe mu batanze ibitekerezo
Mary Barikungeri atanga inama
Mary Barikungeri atanga inama
Aimable Bayingana waturutse mu Rwanda ashimira uko bakiriwe
Aimable Bayingana waturutse mu Rwanda ashimira uko bakiriwe
Ambasaderi Busingye yasabye ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gukomera ku mahame n'intego by'umuryango
Ambasaderi Busingye yasabye ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gukomera ku mahame n'intego by'umuryango
Wari umunsi w'ibyishimo
Wari umunsi w'ibyishimo
Umuco nyarwanda wahawe umwanya ukomeye muri uyu mwiherero
Umuco nyarwanda wahawe umwanya ukomeye muri uyu mwiherero
Abanyarwands batuye mu Burayi bitabiriye ku bwinshi
Abanyarwands batuye mu Burayi bitabiriye ku bwinshi
Abitabiriye banyuzwe n'ibiganiro byatangiwe muri uyu mwiherero
Abitabiriye banyuzwe n'ibiganiro byatangiwe muri uyu mwiherero
Dr Bizimana yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka kw'abanyarwanda mu bumwe n'ubwiyunge
Dr Bizimana yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka kw'abanyarwanda mu bumwe n'ubwiyunge
Uyu mwiherero wafatiwemo ibyemezo bitandukanye
Uyu mwiherero wafatiwemo ibyemezo bitandukanye

[email protected]