Yabigarutseho ku wa 10 Ukwakira 2026, mu nama ya Rwanda Convention Canada 2026, yahurije hamwe Abanyarwanda baba muri Canada n’abandi bitabiriye iki gikorwa.
Gashirabake, usanzwe afite ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda no muri Canada, yavuze ko aho Isi igeze, intera iri hagati y’ibihugu itagikwiye kuba imbogamizi ku bashaka kwagura ibikorwa byabo.
Ati “Ahantu Isi igeze ibihugu ntibikwiye kuba bikubera ikibazo, ushobora kuba muri Canada ugakorera no mu Rwanda, ushobora kuba mu Rwanda ufite ibintu hano mu Canada ushobora gukoresha ikoranabuhanga kandi ni ibintu twese twashobora.”
Yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bafite amahirwe yo gushora imari mu Rwanda, badataye ibikorwa basanzwe bakorera mu bihugu batuyemo.
Yashimangiye ko mu Rwanda hashyizweho inzego zitandukanye zifasha abashaka kwiga, gushaka akazi no kwihangira imirimo, ku buryo abashaka gushora imari bashobora kuzifashisha.
Ati “Ikintu nshima ni uko u Rwanda rubyoroshya, hari inzego zubatswe kugira ngo zifashe umuntu ushaka kwiga, ushaka akazi, ushaka kwikorera, kugira ngo zigufashe. Ni ibintu bihari, ibyo nanjye byamfashije.”
Gashirabake yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gutekereza ku bikorwa bifatika bashobora kugeza mu Rwanda, bikabateza imbere ndetse bikagirira igihugu akamaro.
Ati “Biba byiza iyo ufiti ikintu gifatika ujyanyeyo, ikintu kigufasha kandi kigafasha igihugu cyawe. Gukorera igihugu ntabwo ari ngombwa ngo twese tube abanyapolitiki, wabikora nk’umwarimu, nk’uwikorera, abantu bose kuko ubuyobozi ni mu nzego zose, ariko ukabikora mu buryo bwiza kandi bugaragara.”
Uyu mushoramari yanagiriye inama urubyiruko yo kudafata kurangiza amashuri nk’ikimenyetso cy’uko rugomba guhita rubona akazi, ahubwo rugatekereza no ku buryo rwakwihangira imirimo.
Yagaragaje ko iterambere ridashingira gusa ku kubona akazi gahemberwa umushahara, kuko hari n’abageze ku bikorwa bikomeye binyuze mu kwihangira imirimo.
Ati “Si ngomba ko iyo urangije ugomba guhita ubona akazi ushobora no kwihangira umurimo si ngombwa ko utangirana amikoro ahambaye dufashe ingero zo ku Isi tuzi abantu benshi bakoze ibintu bihambaye ntabwo bize kaminuza.”
Gashirabake yashimangiye ko urubyiruko rukwiye kwitegura ubuzima nyuma y’amashuri, rukamenya kubyaza umusaruro ubumenyi rufite no gushakisha amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!