Ni ingingo Amb. Aurore Munyangaju Mimosa yagarutseho ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, ubwo Abanyarwanda baba muri Luxembourg n’inshuti zabo bahuriraga mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n’abantu barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Luxembourg n’imiryango mpuzamahanaga itandukanye, Abihayimana, abahagarariye ibigo bitandukanye n’abandi.
Cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwatangiriye ku biro bishya bya Amabasade y’u Rwanda muri Luxembourg, rugera ahabereye ibiganiro n’ubuhamya kuri Hotel le Loyal.
Amb. Munyangaju Aurore Mimosa yagaragarije abari muri iki gikorwa ko mu myaka 31 ishize u Rwanda rwanyuze mu mateka akomeye.
Ati “Mu myaka 31 ishize, igihugu cyacu cyanyuze muri bimwe mu bihe by’umwijima by’agahomamunwa mu mateka. Mu minsi 100 gusa, Abatutsi barenga miliyoni barimo abagore, abagabo, urubyiruko, abana n’abari bakivuka, bishwe mu buryo bwateguwe kandi bwabanje gutekerezwaho, ubwicanyi kugeza uyu munsi bufatwa nka Jenoside ya mbere yihuse kandi ikoranwa ubugome mu mateka ya vuba y’Isi, yabaye Isi yose irebera.”
Amb. Munyangaju Aurore Mimosa yagaragaje ko kwibuka ari igikorwa kigamije gusubiza agaciro abishwe no guharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Ati “Iyi paji y’umwijima ntabwo ishobora kwibagirana. Bidusaba kwibuka, guharanira ubutabera no kwiyemeza kugira ngo ayo mateka ateye ubwoba ntazongere kubaho, haba mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku Isi. Kwibuka bivuze guha agaciro abishwe, Abarokotse Jenoside, imiryango yose yazimye ndetse n’imiryango yashegeshwe na Jenoside.”
Yavuze ko kandi kwibuka ari no kutibagirwa uruhare rw’amahanga muri aya mateka ashaririye y’u Rwanda kandi bamwe bakaba akomeje kwitwara nabi.
Ati “Ndetse n’uyu munsi, Ingengabitekerezo ya Jenoside iracyahari. Ikomeje gukwirakwira bigizwemo uruhare n’amatsinda y’abahakana aterwa inkunga n’amahanga. U Rwanda rukomeje guhangana n’ibi bikorwa bigamije kugoreka amateka n’ubugome ndetse bisiga ikimwaro abavuga ko bashyira imbere ubutabera.”
Yavuze ko ubufasha bukomeje guhabwa imitwe nka FDLR igizwe n’abakoze Jenoside ari umuburo.
Ati “Ntabwo dushobora kwirengagiza ugukwirakwira kw’ingengabitekerezo gukomeje kubaho, bigizwemo uruhare n’imitwe nka FDLR, igikora, ndetse ireberwa kandi igaterwa imbaraga na bamwe. Ubufasha buziguye cyangwa butaziguye bwa bamwe mu banyepolitike by’umwihariko Guverinoma ya Congo, kuri iyi mitwe ni umuburo.”
Iby’imyitwarire y’ibihugu bikikije u Rwanda ni ingingo kandi yagarutsweho na Reginald Kayitana, uyobora Diaspora nyarwanda muri Luxembourg.
Kayitana yavuze ko u Rwanda rukomeje kwihanganira ibibera muri Congo kubera imbaraga ruvoma mu mateka rwanyuzemo.
Ati “Ni ingenzi kugaragaza ko muri iki gihe tubona mu bihugu by’abaturanyi hazamuka icyo umuntu yakwita ibikorwa by’urugomo, bimwe mu bivugwa bishobora kudutera impungenge rimwe na rimwe zishobora kuzamura guhangayika, ariko dukomeza gutuza kuko tuzi aho tuva. Amateka yacu yatwigishije kwishakamo ibisubizo twese hamwe igihe turi mu bihe by’umwijima, gufatirana amahirwe ubuzima buduha, no gukomeza gutera imbere ariko tutiraye.”
Ni igikorwa kandi cyaranzwe n’ubuhamya bwatanzwe na Pauline Kayitare, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Umunyamategeko Me Richard Gisagara na we wari witabiriye uyu muhango yagaragaje ko kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarabayeho ari ugutsindwa kwa sosiyete nyarwanda n’amahanga.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kwari ugutsindwa kwa sosiyete nyarwanda, ariko ni no gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga. Ni Jenoside yakozwe n’abaturanyi, aho abaturage basanzwe bishe abaturanyi babo, inshuti, abo bakundaga, n’inshuti zo mu bwana bakinaga. Mu gihe cy’iminsi 100, hakoreshejwe cyane cyane imihoro, ubuhiri burimo imusumari n’ibindi, imbunda zo zakoreshwaga gake.”
Yakomeje agaragaza inzira y’ubutabera u Rwanda rwanyuzemo mu guhana abagize uruhare muri Jenoside, ndetse n’intambwe ishimishije rugezeho rwiyubaka.
Ni ubwa mbere muri Luxembourg habereye Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu igafatanya na Diaspora nyarwanda, n’inshuti z’u Rwanda kuva yafungura imiryango.
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 18 Ukwakira 2024, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri Village Urugwiro, ni yo yemeje Munyangaju Aurore Mimosa nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg.










































































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!