Bwa mbere hashinzwe Umuryango Ibuka ku Mugabane wa Amerika

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 Ukuboza 2020 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere ku Mugabane wa Amerika hatangijwe Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA-USA.

Uyu muryango watangijwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Ukuboza 2020, ni mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Ni umuhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Bizimana Jean Damascène na Nkuranga Egide na Mutanguha Freddy bari bahagarariye Ibuka-Rwanda.

Mu biganiro batanze bagarutse ku mateka n’impamvu Ibuka yabayeho, banasangiza ubunararibonye abayobozi bashya ba IBUKA-USA babifuriza imirimo myiza.

IBUKA-USA izaba ifite icyicaro muri Leta Delaware; uyu muryango uyobowe na Jason Havuga Nshimye; Umwungirije ni Umugiraneza Edith, Umunyamabanga ni Munyaneza Appolinaire na Mugabo Divine wagizwe Umubitsi.

Mu kiganiro cyihariye IGIHE yagiranye na Jason Havuga Nshimye, akimara kugirirwa icyizere nka Perezida wa mbere wa Ibuka Amerika, yavuze ko uyu muryango wari ukenewe cyane.

Yagize ati ‘‘Umuryango IBUKA-USA, wari ukenewe cyane, icyicaro cyawo kikaba kiri muri Leta Delaware ariko kubera ko Amerika ari nini hazashyirwaho amashami mu zindi Leta, habeho icyo twakwita Ibuka zishyize hamwe, ariko Ibuka-USA ikaba ariyo iyobora zose.’’

Mu bijyanye n’amategeko agenga Ibuka, umuryango wavutse ku mugaragaro aho komite izajya iyobora imyaka itatu.

Nshimye yavuze ko inama nkuru ya Ibuka yemeje uyu muryango biwuha ububasha bwo gukora byemewe n’amategeko.

Yakomeje ati ‘‘Uyu muryango sinavuga ko mu bikorwa ari mushya kuko dusanzwe dufite ibyo dukora bijyanye no kurengera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ibirebana no kwibuka imiryango y’abacu yazimye, y’abishwe bazira uko bavutse, dusaba ubutabera, dutanga ubuhamya ngo bitazongera kubaho ukundi.’’

Yashimangiye ko ibyo bikorwa byose bagiye kubikora hari umuryango uzwi ubikurikirana.

Yakomeje ati ‘‘Nta gusubira inyuma, ubushobozi turabufite, imbaraga turazifite n’ibitekerezo bihagije. Ntidushaka ko amateka yacu hari umuntu uzongera kuyatuvugira cyangwa ngo ayahindure uko yishakiye, mu ngamba tuzanye ni ukugira ngo amateka yacu avugwe uko ari.’’

‘‘Tuje ngo dufatanye n’abandi kurengera inyungu z’abarokotse kuko muzi neza ko abakoze Jenoside bakomeza no kuyipfobya n’inshuti zabo zibashyigikiye bari hirya no hino cyane cyane hano muri diaspora kuko nibwo buhungiro bwabo, hari yemwe n’abifuza ko habaho imvururu no kongera kwica abantu ariko abo ngabo nta mwanya bagifite, tuzabarwanya aho tuzaba turi hose.’’

Nshimye yijeje ko azagerageza guhuza abantu bumva neza ‘‘ibyo tugamije kugira ngo dukorere hamwe twese kuko imbaraga zishyizwe hamwe zikora byinshi byiza.’’

Yashimiye abantu bitanze bakarara amajoro ngo IBUKA-USA ishingwe bive mu nama n’amagambo, anashimira Inkotanyi ’zabarokoye zibakura mu myobo n’ahandi hatandukanye abarokotse bari bihishe batazi ko bazongera kubaho’.

Ati ‘‘Turashimira Leta yaduhaye kongera kwiga ubu tukaba dukuze dufite icyizere cy’ahazaza, ibyo byose ntituzabyibagirwa kuko kwibuka bijyana no gushima uwatumye uva aho hantu, ubu turifuza kujya imbere heza.’’

Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko gutangiza IBUKA-USA ari uburyo bwiza bwo kwerekana ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi kandi idakwiye kongera kubaho ahubwo abafite ingengabitekerezo bakwiye kurwanywa.

IBUKA-USA yatangijwe isanga indi miryango itandukanye iharanira inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ikorera mu bihugu byo hanze nka IBUKA Suisse, Italie, Belgique, Hollande, Allemagne na France zose zihuriye muri IBUKA-Europe.

Perezida wa IBUKA-USA, Jason Havuga Nshimye, yavuze ko bidakwiye ko amateka y'u Rwanda akomeza kuvugwa n'abashaka kuyatwara uko bishakiye
Visi Perezida wa IBUKA-USA, Umugiraneza Edith
Umunyamabanga wa IBUKA-USA, Munyaneza Appolinaire
Umubitsi wa IBUKA-USA, Mugabo Divine

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .