Ni umuhango wabereye mu biro by’umukuru w’igihugu bihererye murwa mukuru w'icyo gihugu Sofia, tariki ya 10 Gicurasi 2016, nk'uko byatangajwe na Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi.
Perezida Rosen Plevneliev yashimiye Amb. Karabaranga imikoranire myiza bafitanye kandi igiye kurushaho, anamwifuriza amahirwe mu kazi ke.
Amb. Karabaranga mu biganiro bagiranye yashimiye byimazeyo Perezida Rosen Plevneliev, uko yamwakiriye mu izina rya Leta y’u Rwanda, amuha indamutso ya Perezida Paul Kagame.
Amb. Karabaranga yakomeje avuga ko yishimiye amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu cya Bulgaria, aho yijeje Perezida Rosen Plevneliev gukora uko ashoboye kose nk'uko bigomba kandi biri mu nshingano ze, gukomeza umubano hagati y'ibi bihugu byombi mu nyungu z’abaturage babyo.
Yahaye Perezida Rosen Plevneliev ishusho nyayo y’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo uyu munsi, aho rwavuye, aho rugana n’intumbero rwihaye kugeraho mu iterambere rijyanye n’ibihe isi igezemo, amuganiriza kandi k’ubukungu n’imibanire myiza, n'umutekano u Rwanda rwagezeho ruyobowe na Perezida Paul Kagame.
Perezida Rosen Plevneliev yijeje amb. Karabaranga inkunga ye yo gushyigikira u Rwanda mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, EU n’indi miryango mpuzamahanga.
Yagize ati "Uyu mubano hagati y'ibihugu byacu byombi ni ingirakamaro muri byinshi haba muri politiki, ubukungu, ubworozi, inganda, uburezi, imibereho, siporo n’ibindi."






Ibitekerezo 0