Ni ibirori byabaye ku wa 26 Kanama 2023 byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, Théophile Rurangwa wavuze ko Umuganura wibutsa amahitamo abanyarwanda bagize bunga ubumwe bahujwe n’amateka ndetse n’umuco basangiye.

Yagarutse ku biza byibasiye u Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi, ashimira Abanyarwanda batuye muri Ghana ndetse n’ibindi bihugu kubera ubufatanye bwabo mu gutanga inkunga yo gusana ibyangijwe n’ibiza.

Ati “Kuba mukomeje kwitabira gahunda zose z’igihugu ndetse n’umusanzu mutanga mu bikorwa bitandukanye, ni ubuhamya bugaragaza ko indangagaciro z’Umuganura zitasigaye mu magambo gusa ahubwo zashyizwe mu bikorwa.”

Ibi birori byasusurukijwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Kaminuza zitandukanye muri Ghana bakinnye ikinamico igaruka ku ndangagaciro z’Umuganura mu Rwanda, banaririmba indirimbo nyarwanda zijyana n’imbyino gakondo.

Umuganura wakorwaga n’abanyarwanda kuva kera mbere y’ubukoloni nubwo abakoloni bawukuyeho ugarurwa ku rwego rw'igihugu mu 2011. Kugeza uyu munsi ni umwe mu minsi mikuru y'igihugu wizihizwa ku wa gatanu wa mbere Kanama buri mwaka.

Ubusanzwe, Umuganura wari umunsi mukuru w’ingenzi wahuzaga abanyarwanda bishimira umusaruro wabo n’ubuzima bwiza ndetse n’ibyo bagezeho muri rusange.

Umuganura ni amahirwe ku banyarwanda baba mu gihugu ndetse no mu mahanga bahurira hamwe bakishimira umurage gakondo w’igihugu, bashimangira ubumwe ,iterambere ry’igihugu bakiyemeza kongera ingufu mu kurushaho gutanga umusanzu wabo ku cyerekezo cy’igihugu.

Umuganura uba ari umwanya mwiza wo gusangira umusaruro w'ibyo bagezeho
Umuganura uba ari umwanya mwiza wo gusangira umusaruro w'ibyo bagezeho
Ni ibirori byitabiriwe na benshi mu banyeshuri ba'abanyarwanda biga muri Ghana
Ni ibirori byitabiriwe na benshi mu banyeshuri ba'abanyarwanda biga muri Ghana
Ibirori byo kwizihiza umuganura birangwa n'imbyino gakondo
Ibirori byo kwizihiza umuganura birangwa n'imbyino gakondo
Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, Theophile Rurangwa yashimiye abanyarwanda baba mu mahanga ku  muhate bagira mu kwitabira gahunda za leta zitandukanye
Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, Theophile Rurangwa yashimiye abanyarwanda baba mu mahanga ku muhate bagira mu kwitabira gahunda za leta zitandukanye
Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w'Umuganura abana bahabwa amata
Muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w'Umuganura abana bahabwa amata
Imbyino n'indirimbo za Kinyarwanda ni kimwe mu bikorwa biranga uyu munsi
Imbyino n'indirimbo za Kinyarwanda ni kimwe mu bikorwa biranga uyu munsi
Ifoto y'urwibutso ku bitabiriye ibi birori
Ifoto y'urwibutso ku bitabiriye ibi birori