Abantu bakunze guha impano inshuti zabo,abavandimwe, abaturanyi, ababyeyi, inshuti n'abandi banyuranye bitewe n'imibanire y'abantu cyane cyane ku minsi mikuru cyangwa mu bihe bidasanzwe by’ibyishimo.Iyo umuntu ahawe impano,iramushimisha,iramunezeza.Impano ni urwibutso rudashira.

Mu bihugu byateye imbere, impano ababituye bakunze guha abantu bishimiye, ni ibitabo kubera ko igitabo ari ikimenyetso cy’uko udatekereza umuntu mu gihe murimo gusa, ahubwo kigaragaza ko unamwifuriza ineza mu gihe kizaza. Igitabo ni indorerwamo, ni urumuri rumurikira abantu kugera aheza, igitabo ni ikimenyetso cyo kurwanya umwijima mu nzira umuntu acamo.

Uhawe impano y'igitabo, aba ahawe umusingi w'iterambere rirambye mu buzima bwe. Igitabo gishobora kuba isoko y’ibyishomo k’ugihawe, isoko y’ubwenge ndetse n’urwibutso.

Mu minsi mikuru, tugiye kwinjiramo, ni byiza ko Abanyarwanda tuzirikana agaciro k’igitabo tukarushaho kubikunda no kubikundisha abandi tubitangamo impano. Ni byiza ko ababyeyi baha abana impano z'ibitabo babifuriza gukurana ubwenge n'ubuhanga, gukurana umuco mwiza wubaka iterambere rirambye ariwo wo gusoma ibitabo.

Umuntu uhawe igitabo kuri Noheli cyangwa ku mwaka mushya, aba ahawe impano ikomeye. Ifite icyo ivuze ku buzima bw'uyihawe haba muri icyo gihe ndetse no mu gihe kizaza.

Dukomeze uyu muco mwiza wo gutanga impano z'ibitabo ku nshuti zacu, ku bana bacu, ku babyeyi bacu, ku bayobozi bacu, ku bavandimwe bacu, tuzaba turimo kubaka ubucuti butazibagirana.

Burya umuntu yirahira uwamuhaye inka. Ni ikimenyetso cy'Ubuzima bwiza, ikimenyetso cy'ubukire kandi gihoraho. N'igitabo ni uko,ugihawe ntashobora kwibagirwa uwakimuhaye.

Birakwiriye ko kuri Noheli no ku Bunani dutanga impano iruta izindi ariyo y'igitabo. Dukomeze guteza imbere uyu muco mwiza wo gutanga impano ariko mu mpano zose dutanga ntihakaburemo igitabo.Ibi bizadufasha kubaka u Rwanda ndetse n'Afurika twifuza.

Guha abawe cyane cyane abakiri bato impano y'igitabo, ni umurage mwiza kuri ejo hazaza habo
Guha abawe cyane cyane abakiri bato impano y'igitabo, ni umurage mwiza kuri ejo hazaza habo

Hategekimana Richard,
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda