Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2019 mu Mujyi wa Charlotte uri muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru, habaye inama yahuje abayobozi ba NBA n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku isi, FIBA.

Iyi nama yatangirijwemo ku mugaragaro shampiyona ya NBA muri Afurika, irushanwa rigiye gukinirwa hanze y’umugabane wa Amerika y’amajyaruguru ku nshuro ya mbere.

NBA Africa League izatangira mu 2020 izajya yitabirwa n’amakipe 12 avuye mu bihugu bitandatu aho buri gihugu kizajya gitanga amakipe abiri ya mbere muri shampiyona yacyo.

Mu mwaka wa mbere w’iyi shampiyona ibihugu bitandatu byatoranyijwe ni Angola, Misiri, Kenya, Maroc, Nigeria, Senegal, Afurika y’epfo, Tunisia n’u Rwanda.

Umuyobozi muri NBA watangaje uyu mushinga, Adam Silver yagize ati “Twari tumaze amezi tuganira kuri ibi kandi byakiriwe neza na benshi mu bayobozi b’amakipe ya NBA. Na benshi mu bafatanyabikorwa bacu bagaragaje ko bashishikajwe no gukorera muri Afurika.”

Iri rushanwa rizakinwa mu buryo hakinwa imikino ibanza n’iyo kwishyura, izakinirwa muri ibi bihugu bitandatu.

U Rwanda ruri kubaka stade yakira abantu ibihumbi 10 i Remera izakira imikino ya NBA Africa League guhera mu mezi ya mbere ya 2020, rwanejejwe cyane n’uyu mushinga nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, Emmanuel Hategeka

Ati “Ni umunsi mwiza ku muryango wa Basketball kubera iri tangazo rya NBA Africa League ryatanzwe na Adam Silver mu Mujyi wa Charlotte. Ni ubushobozi bukomeye bwa Afurika bwari butarabyazwa umusaruro.”

Kuba NBA igiye gukinirwa no muri Afurika byashimishije cyane uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Hussein Obama wabigaragaje ku rubuga rwa Twitter.

Ati “Nishimiye uku kwaguka kwageze no muri Afurika nk’umugabane ukomeje kuzamuka. Ibi birenze ibibera mu kibuga gusa.”

Uyu mushinga washyizwemo imbaraga kuva mu 2015 ubwo ku mugabane wa Afurika haberaga imikino itatu ya shampiyona ya NBA yabereye i Johannesburg n’i Pretoria muri Afurika y’epfo, ikitabirwa cyane.

Uyu mugabane kwandi watanze umusanzu ukomeye mu kubaka NBA kuko habarwa abakinnyi n’abatoza barenga 80 bakoze amateka akomeye muri iyi shampiyona ya Basketball ya Leta zunze ubumwe za Amerika bakomoka muri Afurika.

Adam Silver  yemeje ko abayobozi b'amakipe n'abafatanyabikorwa ba NBA bashishikajwe no gukorera muri Afurika
Adam Silver yemeje ko abayobozi b'amakipe n'abafatanyabikorwa ba NBA bashishikajwe no gukorera muri Afurika
Mu nama yateraniye mu Mujyi wa Charlotte niho hatangarijwe ko NBA Africa League igiye gutangira
Mu nama yateraniye mu Mujyi wa Charlotte niho hatangarijwe ko NBA Africa League igiye gutangira
Biteganyijwe ko Kigali Arena izuzura muri Kamena uyu mwaka
Biteganyijwe ko Kigali Arena izuzura muri Kamena uyu mwaka
Mu Rwanda hari kubakwa stade izaba yakira abantu ibihumbi 10 izaberamo iyi mikino mu 2020
Mu Rwanda hari kubakwa stade izaba yakira abantu ibihumbi 10 izaberamo iyi mikino mu 2020
Iyi nyubako irimo kubakwa i Remera iruhande rwa Stade Amahoro
Iyi nyubako irimo kubakwa i Remera iruhande rwa Stade Amahoro