Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, ni bwo iyi kipe yo muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) yatangaje amakuru ajyanye n’imvune y’uyu mukinnyi wayo.
Ni itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, igira iti “Umukinnyi w’inyuma muri Golden State Warriors, Stephen Curry, wavuye mu kibuga ku mukino w’ejo turi Houston, habura iminota itandatu n’amasegonda 25 ngo agace ka mbere karangire, yaciye mu cyuma (MRI).”
“MRI yemeje ko yagize ikibazo cy’inyama zo ku nda zacitse. Azitabwaho mu gihe cy’ibyumweru bibiri.”
Stephen Curry uri gukina umwaka we wa 18 muri NBA, ni umwe mu bakinnyi bafasha Golden State Warriors kwitwara neza, ariko umukino yavunikiyeho barawutakaje batsindwa na Houston Rockets amanota 115-108.
Uyu mukino bawutsinzwe bari bamaze imikino umunani yikurikiranya batsinda. Muri rusange bamaze gukina imikino 12, iyo umunani akaba ari yo batsinze, batsindwa ine.
Curry w’imyaka 38 yari ageze ku mpuzandengo y’amanota 27,8 ku mukino. Byibuze 45,7% y’amanota atatu agerageza gukora arayatsinda.







Ibitekerezo 0