Uyu mukino wa kane, wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025 muri Petit Stade.
REG WBBC yagiye kuwukina yagaruye umutoza mukuru Julian Martinez wari wahagaritswe by’agateganyo, aho imikino ibiri iheruka yatojwe na Mukaneza Esperance.
Kepler WBBC yatangiye umukino neza itsinda amanota menshi, agace ka mbere karangiye iyoboye n’amanota 14-10.
Mu gace ka kabiri umukino washyushye, amakipe yombi atangira gutsindana abifashijwemo na Young Desi-Rae Yvonne na Tetero Odile.
Iyi kaminuza yazamuye ikinyuranyo kigera mu manota icyenda ariko ubwo aka gace kaganaga ku musozo, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yatangiye kukigabanya.
Igice cya mbere cyarangiye Kepler WBBC iyoboye umukino n’amanota 27 kuri 24 ya REG WBBC.
Mu gace ka gatatu umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo, bidatinze amakipe yombi anganya amanota 29-29.
Aka gace karangiye Kepler WBBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 35 kuri 34 ya REG WBBC.
Agace ka nyuma kari indyankurye, amakipe yombi yakomeje kwegerana cyane kuko ntayasigaga indi ikinyuranyo kirenze amanota atatu.
Ubwo haburaga umunota ngo umukino urangire, Tetero yatsinze amanota atatu y’ingenzi yongereye ikinyuranyo (50-45).
Umukino warangiye REG WBBC yigaranzuye Kepler WBBC iyitsinda amanota 50-45 zombi zinganya intsinzi ebyiri.
Umukino wa gatanu, uteganyijwe ku wa Gatanu saa Mbiri n’Igice z’ijoro muri Petit Stade.
Ku rundi ruhande, APR WBBC yatsinze The Hoops amanota 67-54, yuzuza intsinzi ebyiri yasabwaga, bityo yegukana umwanya wa gatatu ihembwa miliyoni 3 Frw.

















Amafoto: Umwari Sandrine





Ibitekerezo 0