Wari umukino wa nyuma wa karindwi, nyuma y’aho amakipe yombi yanganyaga intsinzi eshatu.

REG WBBC yawutangiye neza itsinda amanota arindwi, indi itaratsinda. Mu minota ya nyuma y’agace ka mbere, Kepler yatangiye kwinjira mu mukino ari nako itsinda.

Aka gace karangiye REG WBBC iyoboye n’amanota 14 ku 10 ya Kepler WBBC.

Mu gace ka kabiri umukino washyushye, Nsanzabaganwa Nelly na Young Desi-Rae Yvonne bafashe Kepler kuyobora umukino.

Mu minota ya nyuma, Kristina King na Tetero Odile batsindiye REG amanota yayifashije gusoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 27 kuri 25 ya Kepler WBBC.

Agace ka gatatu, amakipe yombi yakagiyemo atuje umukino ugabanya umuvuduko bityo n’amanota yatsindwaga aba make.

Aka gace karangiye Kepler WBBC yigaranzuye REG WBBC iyobora n’amanota 37-35.

Mu gace ka nyuma, umukino warushijeho kwegerana cyane kuko ikinyuranyo kitarengaga amanota atatu.

Umukino warangiye REG WBBC igaragaje ak’inda ya bukuru itsinda Kepler WBBC amanota 54-51, yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, ikaba iya kane muri rusange.

Iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu yahembwe miliyoni 10 Frw, Kepler WBBC ya kabiri ihabwa miliyoni 5 Frw.

Umunya-Mali, Maiga Kadidia wa REG WBBC yabaye umukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe ndetse n’uw’Imikino ya Kamarampaka.

Myugariro mwiza yabaye Mugwaneza Charlotte wa APR BBC, uwatsinze amanota menshi yabaye Uwimpuhwe Henriette wa Kepler WBBC, uwatsinze amanota atatu menshi yabaye Kamba Yoro Diakite wa APR WBBC, ni mu gihe Cyuzuzo Rebecca yabaye umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi.

Young Desi-Rae Yvonne ahanganye na Kristina King
Young Desi-Rae Yvonne ahanganye na Kristina King
Abafana bari benshi muri Petit Stade
Abafana bari benshi muri Petit Stade
Maiga Kadidia yabaye umukinnyi wa shampiyona isanzwe (Regular Season)
Maiga Kadidia yabaye umukinnyi wa shampiyona isanzwe (Regular Season)
Maiga Kadidia yabaye umukinnyi wahize abandi mu Mikino ya Kamarampaka
Maiga Kadidia yabaye umukinnyi wahize abandi mu Mikino ya Kamarampaka
Mugwaneza Charlotte yabaye myugariro mwiza wa shampiyona
Mugwaneza Charlotte yabaye myugariro mwiza wa shampiyona
Cyuzuzo Rebecca yabaye umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi
Cyuzuzo Rebecca yabaye umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi
Uwimpuhwe Henriette yabaye umukinnyi watsinze amanota menshi muri shampiyona
Uwimpuhwe Henriette yabaye umukinnyi watsinze amanota menshi muri shampiyona
Umutoza wa REG WBBC, Julian Martinez yishimira kongera kwegukana Igikombe cya Shampiyona
Umutoza wa REG WBBC, Julian Martinez yishimira kongera kwegukana Igikombe cya Shampiyona
Abatoza ba REG WBBC mu byishimo bikomeye
Abatoza ba REG WBBC mu byishimo bikomeye
Abakinnyi ba REG WBBC bishimira intsinzi
Abakinnyi ba REG WBBC bishimira intsinzi
Uwimpuhwe Henriette wabaye uwatsinze amanota menshi n'umutoza we Fernandez Lopez
Uwimpuhwe Henriette wabaye uwatsinze amanota menshi n'umutoza we Fernandez Lopez
Abakinnyi ba REG bashimira abafana babo
Abakinnyi ba REG bashimira abafana babo
Abakinnyi bahize abandi bashimiwe
Abakinnyi bahize abandi bashimiwe
Wari umukino uryoshye
Wari umukino uryoshye
Abakinnyi ba REG WBBC bishimira igikombe
Abakinnyi ba REG WBBC bishimira igikombe
Kepler WBBC yabaye iya kabiri yahembwe miliyoni 5 Frw
Kepler WBBC yabaye iya kabiri yahembwe miliyoni 5 Frw

Amafoto: Umwari Sandrine