Umukino watangiye amakipe yombi afite inyota yo gutsinda amanota menshi hakiri kare, ariko amahirwe y'agace ka mbere yegukanwa na REG BBC Ku manota 24-13 ya Patriots BBC.
Amakipe yombi yabaye nk'atangira kugendana acungana ariko n’ubundi umusore wa REG BBC, Cleveland Thomas, akomeza kuyifasha kuguma imbere ya Patriots BBC.
Agace ka kabiri karangiye amakipe yombi yinjije amanota 18 ariko REG BBC iguma imbere ya Patriots BBC ku giteranyo cy’amanota 42-31.
Akaruhuko k'agace ka kabiri karangiye Shyaka Olivier ari we uri kugora Patriots BBC ku buryo yafashije REG BBC gushyiramo andi manota umunani nyuma y'umunota umwe gusa bavuye mu karuhuko.
Mu gace ka gatatu, Patriots BBC yinjiye mu kibuga ishaka gukuramo ikinyuranyo yari yashyizwemo bituma umukino uhindura isura.
Uko umukino wasatiraga umusozo n'abafana bari bamaze gushyuha ku makipe yombi. Abakinnyi na bo bashyushye mu mutwe, byagaragaraga ko kumva ibyemezo by'abasifuzi biri kugorana.
Aha niho Patriots BBC yagaragarije ko ifite abakunzi benshi itangira kugabanya ikinyuranyo kubera umurindi wabo. Aka gace karangiye ikinyuranyo cyagabanutse ari amanota ya Patriots BBC 49 kuri 59 ya REG BBC.
Patriots BBC yagumye ku buryo bwayo bwo gukoresha amakosa menshi ba myugariro ba REG BBC by'umwihariko Kambuyi Manga Pitchou na Shyaka Olivier baburaga ikosa rimwe ngo basohoke mu kibuga.
Iminota itanu ya nyuma yabaye nk'isaha yose kuri REG BBC kuko Patriots BBC itavaga imbere y'agakangara kayo isigamo amanota atanu.
Nubwo iminota yabaye myinshi ku bafana ba REG BBC, Cleveland Thomas na Adonis Filer baciye intege Patriots BBC batsinda amanota atatu gusa.
Adonis Filer watsinze amanota 23, rebounds 11 ndetse anatanga imipira itandatu yavuyemo amanota wenyine, ari mu barwanye kuri bagenzi be asozanya intsinzi ku kinyuranyo cy'amanota 10.
Uyu mukino wari uwa gatanu wahuje impande zombi warangiye REG BBC yegukanye igikombe cya 2021-2022 nyuma yo gutsinda mukeba wayo Patriots BBC amanota 84-74.
Mu mikino itanu ya kamarampaka, REG BBC yatsinzemo itatu mu gihe Patriots BBC yatsinze ibiri.
REG BBC yakatishije itike yo kuzaserukira u Rwanda muri Shampiyona Nyafurika ya Basketball, BAL 2023, yahise ishyikirizwa igikombe cyayo ihabwa na miliyoni 15 Frw mu gihe Patriots BBC yahawe miliyoni 7.5 Frw.












































Amafoto: Munyakuri Prince
Video: Muneza Pacifique






Ibitekerezo 0