Boston Celtics yatangiye umukino itari hejuru mu manota kuko agace ka mbere kabaye amanota 32 ya Golden State Warriors kuri 28 ya Boston Celtics.
Agace ka kabiri nibwo abakinnyi ba Boston Celtics bazamuye amanota bagasoza bafite amanota 28-22 mbere yo gutsindwa agace ka gatatu amanota 38-24.
Agace ka nyuma k’umukino kabaye amahire ku bakinnyi ba Boston Celtics kuko batsinze amanota 40 mu gihe Golden State Warriors yari inyuma n’amanota 16.
N’ubwo ikipe ya Golden State Warriors yatsinzwe umukino, kizigenza wayo Stephen Curry niwe watsinze amanota menshi. Mu minota 38 yatsinze amanota 34.
Andrew Wiggins yatsinze amanota 20, Otto Porter Jr atsinda amanota 12.
Ku ruhande rwa Boston Celtics, abakinnyi bazamuye amanota bayobowe na Al Horford watsinze 26, Jaylen Brown atsinda amanota 24 anatanga impira irindwi.
Jayson Tatum yatsinze amanota 12 anatanga imipira 13 yabyaye amanota.
Jayson yakoze agahigo ko kuba ari we watanze imipira myinshi mu mukino wa mbere w’icyiciro cya nyuma cya NBA.
Abandi bakinnyi ba Boston bagize uruhare mu manota barimo Derrick White watsinze amanota 21 anatanga imipira itatu yabyaye amanota.
Marcus Smart yatsinze amanota 21 mu minota 32 yakinnye anatanga umupira umwe wavuyemo amanota.
Umukino w’umunsi wa kabiri uzakinwa kuwa Mbere tariki ya 6 Kamena 2022 saa munani z’ijoro ku masaha ya Kigali.
































Ibitekerezo 0