Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki 11 Ukwakira 2024, REG WBBC yaraye yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya gatatu nyuma ya 2021 na 2022.
Ni igikombe yegukanye intsinze mukeba, APR WBBC imikino ine ku busa mu ya Kamarampaka yaberaga muri Petit Stade.
By’umwihariko, umukino wa kane, iyi kipe yatsinze APR WBBC amanota 71-63. Ni umukino Ikipe y’Ingabo yageregeje kwihagararaho ndetse iri mu myiza yagize ariko Kristina King Morgan yakomeje kuyibera ikibazo gikomeye.
Wari umwaka mwiza ku Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu kuko yari yanayoboye Shampiyona isanzwe (regular season), byayihesheje gukina na Kepler WBBC yari yabaye iya kane muri ½.
REG WBBC yegukanye Shampiyona ndetse na APR WBBC yegukanye Igikombe cy’Igihugu (Rwanda Cup 2024) zizahagararira igihugu mu Mikino ya Zone V ishakirwamo itike y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo (Africa Women's Basketball League).
Iyi mikino iteganyijwe kubera muri Zanzibar, kuva tariki ya 27 Ukwakira kugera ku ya 2 Ugushyingo 2024.
Kristina King Morgan wa REG WBBC yabaye umukinnyi mwiza w’Imikino ya Kamarampaka, ahembwa miliyoni 2 Frw yahawe na betPawa.
Dusabe Jane wa The Hoops yabaye myugariro mwiza nyuma yo gukora ’blocks’ 38, ’steals’ 58, ’rebounds’ 327 n’amanota 343. Micomyiza Rosine Cisse wa REG WBBC yabaye uwatsinze amanota atatu menshi, aho yayatsinze inshuro 69.
Umutoza mwiza w’umwaka yabaye Byukusenge Xavier wa Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza naho Nibishaka Brighitte aba umukinnyi mwiza wa Shampiyona isanzwe ndetse n’uwatsinze amanota menshi angana na 501.
Muri iyi nkuru y'amafoto, tugiye kugaruka ku buryo REG WBBC yishimiye Igikombe mu buryo budasanzwe.
Umugani w'urubyiruko rw'ubu, abakinnyi ba REG WBBC bari bateguye kuko ubwo biteguraga gushyikirizwa igikombe, binyabije mu rwambariro bazana 'masque', cigar (itabi rinini) ibi byiyongeraga ku mipira n'ingofero by'umuterankunga (betPawa) birushaho kuryohera ijisho kuko ntaho byari bitaniye n'ibyo muri NBA.
APR WBBC yayoboye igice kinini cy'umukinoAba bana basengeraga REG WBBC mu ntangiriro z'umukino kuko yarushwagaUmuyobozi Mukuru wa Mchezo ifite mu nshingano betPawa, Ntoudi Mouyelo, akurikiye umukinoMicomyiza Rosine Cisse yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi mukuruMwizerwa Faustine na Tetero Odile ni uko baserutse bishimira intsinziAgahinda kagaragaraga mu maso y'abakinnyi ba APR WBBCAbakinnyi ba REG WBBC bari bateguyeDusabe Jane wa The Hoops yabaye myugariro mwizaMicomyiza Rosine Cisse yabaye uwatsinze amanota atatu inshuro nyinshiUwimpuhwe Violette wa IPRC Huye yabaye umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandiByukusenge Xavier utoza Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza yabaye umutoza mwiza w'umwakaNibishaka Brighitte wa GS Marie Reine Rwaza yabaye uwatsinze amanota menshi ndetse n'umukinnyi mwiza wa 'Regular season'Abitwaye neza mu mwaka w'imikino bashimiweKepler WBBC yabaye iya gatatu yahembwe miliyoni 3 FrwKristina King Morgan wa REG WBBC yabaye umukinnyi mwiza w’Imikino ya Kamarampaka, ahembwa miliyoni 2 Frw yahawe na betPawaAPR WBBC yabaye iya kabiri yahembwe miliyoni 5 FrwREG WBBC yahembwe miliyoni 10 FrwAbakinnyi ba REG WBBC bishimira igikombeDestiney Philoxy yari ayoboye ababyinaKapiteni wa REG WBBC, Mushikiwabo Sandrine yerekana ko begukanye igikombe batsinze APR imikino ineUmuhuzabikorwa w'Ibikorwa bya Siporo muri REG, Geoffrey Zawadi yishimira igikombeUmuhoza Jordan yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranyaVictoria Reynolds yishimiye guhesha REG igikombeAbafana ba REG WBBC, Maxime na Lick LickDestiney Philoxy yongeye kwerekana ko ari umukinnyi ukomeyeUmutoza Wungurije wa APR WBBC, Nkulikiyinka Deo yayoboye uyu mukinoUmufana ukomeye wa REG WBBC, Maxime yari yambaye ikote yiteguye kumanika IgikombeBuri wese yabyinaga mu buryo bweKristina King ni umwe mu bagize imikino myiza cyaneKapiteni Mushikiwabo Sandrine na Micomyiza Rosine bishimanaIbyishimo byari byose ku bakinnyi ba REG WBBC.Umutoza wa REG WBBC, Julian Martinez yishimiwe cyane nyuma yo kuyihesha Igikombe cya Shampiyona
Ibitekerezo 0