Uru rutonde agaragaraho ku mwanya wa kabiri ni urubara amanota ya Shampiyona gusa hatabazwe ayo yagiye atsinda mu mikino yo gukuranamo (playoffs).
Byari mu mukino ikipe ye ya Los Angeles Lakers yatsindwagamo na Washington Wizards amanota 127-119 kuri uyu wa Gatandatu.
LeBron yaje gukina uwo mukino asabwa amanota 20 kugira ngo abe yaca kuri Karl Malone wari usanganywe umwanya wa kabiri kuri urwo rutonde.
Ubwo agace ka kabiri kaburaga iminota itanu ngo karangire, LeBron yateye amanota abiri mu nkangara aba yesheje umuhigo atyo ari nako abari bagize stade y’ikipe ya Washington Wizards bahagurutse bamuha icyubahiro.
Uyu mukino warangiye atsinze amanota 38, bisobanuye ko muri rusange asabwa amanota 1,458 kugira ngo akure Kareem Abdul Jabbar ku mwanya wa mbere.
Ibi LeBron abigezeho nyuma y’aho tariki 13 Gashyantare 2022 yesheje umuhigo wo kujya ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda amanota menshi mu mikino ya Shampiyona n’iyo gukuranamo muri NBA.





Ibitekerezo 0