Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya Volcano yajyaga mu Karere ka Huye iturutse mu Mujyi wa Kigali yagonganye n’ikamyo, imodoka zombi zirashwanyagurika, Polisi ikaba yemeza ko batanu mu bagenzi bahise bapfa harimo umukinnyi umwe wamenyekanye.

Iyi mpanuka yabereye ahitwa mu Nkoto, Umurenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi ahagana saa moya n’iminota 45. Amakuru dukesha umwe wabashije kuhagera yavuze ko iyi bisi yo mu bwoko bwa Coaster yagonganye n’ikamyo yari yikoreye amatafari bikekwa ko yari yanacitse feri.

Yakomeje avuga ko iyi bisi ya Volcano ngo yari ikurikiye iya Horizon, ishaka kuyicaho iba igonganye n’iyi kamyo.

Iyi modoka yagonganye na Fuso bivugwa ko yari itwaye abakinnyi ba Basket (KBC) yari igiye gukina umukino wa shampiyona na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye; kuri uyu wa Gatandatu bari batsinzwe na UGB amanota 58-39.

Amakuru atangazwa na polisi agaragaza ko kuri ubu batanu mu bagenzi bahise bapfa, abandi barakomereka bikomeye, bakaba bahise bihutishirizwa kwa muganga.

Amakuru agera kuri IGIHE.com avuga ko muri iyi mpanuka umushoferi wari utwaye coaster, Musoni, na we yahise ahasiga ubuzima.

Abakomeretse cyane bagera kuri 7 bajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza (CHUK), umunani bakomeretse byoroheje bajyanywa ku Bitaro ya Rukoma.

Undi wamenyekanye waguye muri iyi mpanuka ni Rutayisire Guy "Guy Guy" wakiniraga KBC yahise yitaba Imana. Imikino ya Shampiyona ya Basketball yari iteganyijwe uyu munsi yahise isubikwa.