{Mu mpera z’icyumweru gishize shampiyona ya basketball mu Rwanda yarakomeje aho imwe mu mikino y’umunsi wa cyenda mu bagabo itari yarabereye igihe yasubukuwe ku bibuga bitandukanye.}

Imwe mu mikino yabaye kuri uwo munsi ni uwahuje CSK BBC na UR- Huye Campus urangira ari amanota 100 ya CSK kuri 44 ya UR-Huye Campus, mu gihe Gisenyi BC yatsinze Rusizi BC amanota 66-62.

Ku Cyumweru naho habaye indi mikino, aho ikipe ya APR BBC yahuye na Rusizi BC bikarangira ari amanota 59-60, umwe mu mikino itari yoroshye.

Kuri uwo minsi kandi 30 Plus BBC yatsinzwe na UR-Huye BBC ku manota 34-59.

Muri shampiona y’abagore ho hari habaye umukino umwe wahuje UBUMWE BBC na UR-Huye birangira ari amanota 75 kuri 42 ya UR-Huye Campus.

Kugeza ubu urutonde rukaba ruyobowe n’ikipe ya Espoir n’amanota 20, ikurikiwe na CSK BBC ifite amanota 19.

Ku matariki 1 n’iya 3 Gicurasi iyi mikino ya shampiyona ikaba izakomeza ku munsi wayo wa 1, amakipe agahura ku buryo bukurikira:

Tariki ya 1 Gicurasi

UR-Huye BBC vs Rusizi BC
CSK BBC vs 30 Plus BBC
IPRC-Kigali BBC vs UGB

Tariki ya 3 Gicurasi

IPRC-Kigali BBC vs CSK BBC
UR-Huye BBC vs Kigali BC
APR BBC vs Gisenyi BC
UR-CEd BBC vs Espoir BBC