Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018 nibwo hakinwe imikino y’umunsi wa mbere wa ‘Rwanda Basketball Pre-Season Tournament 2018’. Umukino ukomeye wahuje amakipe yari ahanganye cyane mu myaka itatu ishize, Espoir BBC na Patriots BBC.
Ni umukino Espoir BBC yakinnye idafite umutoza wayo Maxime Mwiseneza kubera impamvu z’akazi ke bwite, ukaba umukino iyi kipe y’i Nyamirambo yamuritseho abakinnyi bashya; Fabrice Rukundo bavanye muri IPRC yo mu Majyepfo na Olivier Kamilindi wahanganaga na Patriots BBC yakiniraga umwaka ushize.
Uyu mukino watangiye saa 18:20 wagoye cyane abakinnyi ba Patriots BBC barimo kapiteni Mugabe Arstide kuko batsinzwe agace ka mbere barushwa cyane ku manota 21 bo binjije mu gakangara amanota icyenda gusa.
Umunya-Tanzania utoza Patriots BBC Henry Mwinuka yasabye abakinnyi be kudacika intege cyane bahanganaga na Espoir BBC yari irimo abakinnyi benshi badafite inararibonye, byatumaga bizera ko mu duce dusigaye baza kuyigaranzura.
Byongeye kuba bibi kuko n’agace ka kabiri ikipe y’abakinnyi bakomeye nka Lionel Hakizimana, Sagamba Sedar na bagenzi babo bagatsinzwemo amanota 23 kuri 14, bituma bajya kuruhuka Espoir BBC iyoboye umukino n’amanota 44 kuri 23 ya Patriots BBC yari yakiriye umukino.
Mu gace ka gatatu abakinnyi nka Ndizeye Dieudonnée ba Patriots BBC bakanguye ikipe yabo kuko byagaragaraga ko ishobora kuba yasuzuguye Espoir BBC cyane ko abakinnyi bayo bakiri bato, nyamara bagaragazaga impano idasanzwe by’umwihariko ku bakinnyi babiri bayobora umukino wayo; Sangwa Almer na Jean Philippe Kubana Tubane.
Patriots BBC yatsinze amanota menshi ishaka kugabanya ikinyuranyo, aho yatsinze amanota 26 kuri 12 ya Espoir BBC bituma bajya mu gace ka nyuma Patriots BBC yatangiye kwizera kwigaranzura Espoir BBC.
Agace ka nyuma kari ishiraniro, abafana ku mpande zombi bakaza umurindi kuko buri imwe yagaragazaga ubushobozi bwo gutsinda umukino, ariko Patriots BBC igahirwa no kwinjiza mu gakangara cyane ku mukinnyi Ndizeye Dieudonnée winjije amanota atatu inshuro ebyiri muri aka gace, byatumye nako bakayobora n’amanota 32 kuri 26.
Aya manota ntabwo yari ahagije ngo batsinde umukino, kuko warangiye Espoir BBC itsinze ku manota 82 kuri 81, isigamo ikinyuranyo cy’inota rimwe gusa.
Muri uyu mukino kapiteni mushya wa Espoir BBC Kazeneza Emile Galois na Ndizeye Dieudonnée wa Patriots BBC binjije amanota 20 nibo bahize abandi mu kwinjiza menshi, bakurikirwa n’Umurundi Sangwe Armel ukinira Espoir BBC winjije amanota 16 naho Rukundo Fabrice ikipe ya Espoir BBC yaguze avuye muri IPRC Huye, we atsinda amanota 15.
Uko imikino y’umunsi wa mbere yagenze
• IPRC Kigali BBC 97-87 UGB
• Patriots BBC 81-82 Espoir BBC
Imikino y’umunsi wa kabiri irabera kuri Petit Stade i Remera kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Ugushyingo 2018
• APR BBC vs IPRC Kigali (Saa 13h)
• IPRC South vs Patriots BBC (Saa 15h)
• UGB vs REG BBC (Saa 17h)























AMAFOTO: Ntare Julius




Ibitekerezo 0