Biyombo w’imyaka 23 akomoka muri RDC akaba akina nk’uwabigize umwuga muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ntiyigeze akina ariko yari mu bakurikiye umukino w’abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi muri shampiyona aho ikipe yari yamwitiriwe ‘Biyombo All Stars’ yatsinzwe na Patriots All Stars amanota 65-53.

Biyombo mu butumwa bwe yabwiye abakinnyi b’Abanyarwanda kwigirira icyizere ndetse no gukorana imbaraga kuko aho bari nawe ariho yanyuze, ubu yamaze kwerekeza mu ikipe ya Orlando Magic avuye muri Toronto Raptors yarimo umwaka ushize.

Uyu mukino wari witabiriwe n’imbaga y’abakunzi ba Basketball benshi ndetse harimo n’abana b’Umukuru w’Igihugu, Ange Kagame, Ian Kagame uherutse no kugaragara mu mukino wahuje abana b’Abanyarwanda biga muri Amerika n’ikipe y’igihugu ya U 18, ndetse bari kumwe ka Ivan Kagame.

Minisiti w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne hamwe na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desiré baganira na Bismack Biyombo
Minisiti w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne hamwe na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desiré baganira na Bismack Biyombo
Bismack yasabye abakiri bato gukina babishyizeho umutima
Bismack yasabye abakiri bato gukina babishyizeho umutima