Iyi kipe yari yitwaye neza kuva irushanwa ryatangira ibasha gutsinda imikino itatu igatsindwa umwe ndetse ikazamuka mu itsinda A ari iya kabiri inyuma ya Mali, ntiyabashije kurenga ¼ kuko yatsinzwe na Tunisia amanota 68-51 ihita isezererwa.
Muri uyu mukino, Tunisia yatangiye irusha u Rwanda bigaragara ndetse agace ka mbere karangira igatsinze ku manota 24-13, mu gace ka kabiri u Rwanda rwisubiraho narwo rugatsinda ku manota 15-10, mu gace ka gatatu amakipe yombi yanganyije amanota 19-19 mu gihe agace ka nyuma Tunisia yigirije nkana ku Rwanda irutsinda ku manota 15-04 gusa.
U Rwanda rugomba kuzakina imikino yo gushaka umwanya mwiza (Classement) kimwe n’ibihugu nka Algeria, DR Congo, Cote D’Ivoire na Benin. Imikino y’iri rushanwa irakomeza kuri uyu wa Gatandatu hakinwa iyo gushaka imyanya kuva kuwa 5 kugeza ku mwanya wa 10.
Amakipe yageze muri ½ ni Angola yatsinze Côte d’Ivoire ku manota 85-47, Misiri yasezereye Algeria iyitsinze ku manota 82-74, Mali yasezereye RDC ku manota 85-74 ndetse na Tunisia yasezereye u Rwanda.
U Rwanda ruraza gusubira mu kibuga saa 15:45 ruhura na Côte d’Ivoire mu gushaka umwanya mwiza.
Uko imikino ya ½ cy’irangiza iteganyijwe
– Angola vs Tunisia (18:00’)
– Mali vs Egypt (20:15’)













Ibitekerezo 0