Mu nzirakarengane zisaga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ritangaza ko rimaze kumenya abagera kuri 29 bari abakinnyi n’abatoza nabo babuze ubuzima muri icyo gihe.
Ikipe ya Espoir BBC yatakaje umubare munini kuko abagera kuri 18 bayikiniraga abandi barayinyuzemo bitabye Imana.
Umutoza wa Espoir BBC, Bahufite John atangaza ko mu rwego rwo kwibuka inshuti n’abavandimwe bakundaga umukino wa Basketball, bihaye intego yo kwegukana igikombe cyo kwibuka ahanini kubera n’amateka yacyo ahuye cyane n’iyi kipe yagitangije bwa mbere.
Bahufite yagize ati “Irushanwa rya Memorial Gisembe turiha agaciro cyane muri Espoir BBC kuko yari umuntu wacu n’ikipe yacu niyo yaritangije bwa mbere.”
Bahufite avuga ko kugira ngo bizere kwitwara neza byabaye ngombwa ko ikipe izana undi mukinnyi mushya witwa Hakizimana Jean yakuye i Burundi mu rwego rwo kongera ingufu akanasaba abakunzi ba Espoir BBC kutava inyuma y’ikipe.
Urutonde rw’abari abakinnyi n’abakunzi ba Basketball bazize Jenoside bamaze kumenyekana:
1. Ntarugera Emmanuel (Bitaga Gisembe)/ ESPOIR B.B.C
2. Rugamba Gustave (yari n’Umubitsi w’ikipe)/ ESPOIR B.B.C
3. Rutagengwa Mayina Aimable / ESPOIR B.B.C, UNR
4. Rubingisa Emmanuel (bitaga Mbingisa)/ ESPOIR B.BC
5. Kabeho Augistin (bitaga Tutu) / ESPOIR B.B.C
6. Munyaneza Olivier (bitaga Toto) /ESPOIR B.B.C
7. Nyirinkwaya Damien (Umutoza) /ESPOIR B.B.C
8. Mutijima Theogene (bitaga Riyanga) /ESPOIR B.B.C
9. Murenzi J.M.V. / ESPOIR B.B.C
10. Hitimana Nice /ESPOIR B.B.C
11. Mukotanyi Desire / ESPOIR B.B.C
12. Twagiramungu Felix (bitaga Rukokoma)/ ESPOIR B.B.C)
13. Mutarema Vedaste / ESPOIR B.B.C
14. Rutagengwa Jean Bosco / ESPOIR B.B.C
15. Kamanzi (bitaga Major)/ ESPOIR B.B.C
16. Munyawera Raymond/ ESPOIR B.B.C
17. Gatera Yves /ESPOIR B.B.C
18. Kabayiza Raymond (Membre Fondateur ESPOIR BBC)
19. Florence (bitaga Kadubiri)/ MINITRAPE B.B.C
20. Esperance /Nyarugenge BBC, MINITRAPE BBC
21. Gasengayire Emma /UNR
22. Mugabo Jean Baptiste / INKUBA BBC, OKAPI BBC
23. Rutabana / INKUBA BBC, OKAPI BBC
24. Cyigenza Emmanuel / INKUBA BBC, TERROR BBC
25. Christian / INKUBA BBC
26. Rutare Pierre (President INKUBA BBC)
27. Nshimayezu Esdras /UNR
28. Nzamwita Tharcisse / MINIJUST BBC
29. Siboyintore /MINIJUST BBC
Gisembe Memorial Tournament irakomeza kuri uyu wa Gatatu Tariki 1Kamena/2016 aho Patriots BBC ikina na UGB Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Petit stade Amahoro.



Ibitekerezo 0