David Joseph McCormack ukina nka ‘Pivot’ asanzwe akina muri Bayern Munich yo mu Budage. Icyakora uyu mukinnyi w’imyaka 27 yigaragaje cyane muri Kansas University ubwo yegukanaga Igikombe cya Shampiyona mu 2022.
Abandi ni abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 aribo Kayijuka Dylan usanzwe akina muri Carleton Ravens, ikipe ya Kaminuza ya Carleton University ibarizwa muri Ottawa muri Canada.
Umukinnyi wa gatatu ni Rutsindura Brillant Brave na we wari mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 18 yitabiriye Igikombe cya Afurika mu 2022 cyabereye muri Madagascar.
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson utaritabiriye Igikombe cya Afurika cyabereye muri Angola yongeye guhamagarwa.
Abandi bari muri iyi kipe barimo Kapiteni Ndizeye Dieudonné, Manzi Kenny, Mutabazi David, Rukatika Sano, Bizimana Paul, Tokoza Twa Prince, Hagumintwari Steven, Trey Sinze Twa, Muhizi Prince, William Robeyns, Furaha Cadeau de Dieu, Shema Bruno, Ntore Habimana na Twizeyimama Cyiza Chandelier.
Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu hamwe na Nigeria, Tunisia na Guinea.
Iyi kipe izatozwa na Murenzi Yves, Niyomugabo Sunny, Kenneth Gasana na Mugabe Aristide.









Ibitekerezo 0