Guhera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ugushyingo kugeza ku ya 29 Ugushyingo 2026, amaso y’abakunzi ba Basketball muri Afurika ahanzwe i Nairobi muri Kenya, ahabera imikino ya East Division Elite 16 yo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2027.
Adonis Filer ni Umunyamerika umaze igihe akina mu Rwanda, dore ko yahageze mu 2020 agiye muri Patriots BBC avuye muri Mexique. Nyuma y’uko adahiriwe muri iyi kipe yanamwirukanye, yerekeje muri REG BBC mbere yo kujya muri APR BBC amazemo imyaka itatu.
Usibye aya makipe, yigeze no guhagararira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu marushanwa atandukanye.
Mu mikino 21 yakinnye mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26, ari muri APR BBC, yari yarazamuye urwego avuye no mu mvune, kuko byibuze yari ku mpuzandengo y’amanota 13 kuri buri mukini, agakora rebound eshatu kuri buri mukino ndetse akaba yanatanga imipira itatu ivamo andi manota.
Yayifashije kwegukana ibikombe bitatu bya Shampiyona y’u Rwanda, mu gihe amaze ayikinira, ndetse ni umwe mu bo APR BBC yatije muri RSSB Tigers BBC, bayifasha gukora amateka yo gutwara Basketball Africa League (BAL 2026).
Ibi byatumye yifuzwa cyane n’iyi kipe iri mu zikomeye muri Uganda, ndetse yamaze kuyigeramo anatangira imyitozo, mbere yo gukina umukino we wa mbere kuri uyu wa Mbere, ubahuza na Dolphins Basketball Club.
Namungo yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Uganda mu 2026, ihanganye n’andi makipe arindwi. Ayo ni Dolphins Basketball Club, Patriot Basketball Club, Munali Suns, Dar City Basketball Team na Ferroviário da Beira, Nairobi City Thunder na Urunani.
Amakipe atatu azitwara neza muri iri rushanwa, aziyongera ku yandi yamaze kubona itike mu buryo butaziguye, bityo azitabire BAL 2027 izakinwa n’amakipe 12.







Ibitekerezo 0