Abahoze mu mashyamba basanze bagifite uburenganzira ku misanzu y’ubwiteganyirize
Abahoze ari abarwanyi ba FDRL n’abandi bo mu mitwe itandukanye irwanira mu mashyamba ya Congo bakaza gutaha, bemeza ko nyuma yo gusobanukirwa imikorere y’Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) basanze bagifite agaciro nk’abandi banyarwanda kuko imisanzu bari barateganyirijwe bakiri abakozi ba Leta mbere yo guhunga bamenye ko bakiyifiteho uburenganzira.