Khalfan ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu njyana ya Hip-Hop. Yatangiriye umuziki mu itsinda ryitwa Home Boys nyuma abarigize baza gushyirwa muri Tuff Gang na Jay Polly ubwo yari imaze igihe isenyutse ariko biza gusubirwamo ava mu barigize bongeye kwiyunga. Yatangiye kwigaragaza cyane mu muziki ubwo yakoranaga indirimbo na Bulldogg na Fireman bise “Uvutse Ni Inde?” […]
Marie Grace Abayizera witwa Young Grace mu muziki yabonye izuba ku itariki 19 Nzeri 1993, avuka kuri Samson Turatsinze na Immaculee Yankurije. Uyu mukobwa w’urubavu ruto, ni imfura mu muryango w’abana batatu, akurikirwa na musaza we hagaheruka umukobwa. Yinjiye mu muziki mu mpera za 2009. Yatangiriye ubuhanzi ku ndirimbo yitwa “Hip Hop Game” yatumye amenyekana […]
Queen Cha amazina ye nyakuri ni Mugemana Yvonne. Ni mwene Mugemana Charles na Nyiraneza Adeline. Yavutse ku itariki ya 5 Kamena 1991, avuka mu cyahoze ari Perefegitura Gitarama, ubu atuye Nyamirambo ho mu Mujyi wa Kigali. Yatangiye gukora umuziki mu mpera za 2011 afashwa na Riderman wari ufite inzu y’umuziki yitwa Ibisumizi ndetse na mubyara […]
Izina ry’uyu muraperi ubusanzwe witwa Muhire Jean Claude ryamenyekanye cyane biturutse ku ndirimbo y’umwimerere wa Hip Hop yitwa “Isengesho ry’Igisambo” yakorewe na Producer Lick Lick igasohoka mu 2013. Nyuma yumvikanye mu zindi zizwi nk’iyitwa “Sentiment” ft Bruce Melodie; “Isugi” ft Bulldogg n’iheruka kubica bigacika yitwa “I am Back” yakoranye na Bruce Melodie. Ubuhanzi bwe yabutangiriye […]
Just Family igishingwa yari igizwe na Bahati, Kim Kizito, Jimmy na Croidja. Nyuma baje kugenda batatana kubera ibibazo bitavuzweho rumwe birimo no kuraguza mu bari barigize, ari na byo byariciyemo ibice buri wese agaca inzira ze kugeza mu ntangiriro za 2016, ubwo babiri mu baritangije bafataga icyemezo cyo kuryubura. Mbere y’uko risubika ryamenyekanye mu ndirimbo […]
Iri tsinda rihuje abasore batatu bahoze ari abahanzi ku giti cyabo mu Rwanda ari bo Tizzo, Olivis na Derek. Bagiye kuzuza imyaka igera kuri itanu bakorana nk’itsinda kuko batangiye ku itariki 25 Nyakanga 2013. Indirimbo Active yakoze bwa mbere yitwa “Uri Mwiza” ku itariki ya 25 Nyakanga 2013. Ariyo yatumye bafata icyemezo cyo kwishyira hamwe […]
Bruce Melodie ubusanzwe witwa Itahiwacu Bruce, ni umuririmbyi w’umunyempano, afite ubuhanga bwihariye mu guhanga no kwerekana ko ibyo akora biri mu maraso binyuze mu kuririmba. Muri iyi minsi ari mu bahanzi ba mbere bakunzwe cyane mu ndirimbo z’urukundo mu Rwanda. Melodie yitangiye kuririmba mu mwaka wa 2012, icyo gihe yafashwaga na Producer Fazzo, yibandaga cyane […]