Ibaruwa ku nkoramutima yanjye Nyakwigendera Col Dr. Karemera Joseph
Ni iki ushobora kuvuga ku nshuti yawe, mwamenyanye mu myaka isaga 50 ishize! Twahuye bwa mbere muri Gicurasi 1973 mu isomero ry’ishuri ryisumbuye twigagamo rya Kololo, ni ukuvuga ngo imyaka isaga 51 irashize.