Iyo utereye akajisho mu beguye cyangwa abirukanywe, usanga ari abagabo b’ibihame n’abagore b’inyamibwa utakeka ko bahambirizwa ku mirimo bashinzwe cyangwa ngo berure ko bananiwe inshingano bagabiwe, bakegura.

Irindi subyo, ni ukwiyumvisha uko umuntu atinyuka kwinyagisha umwanya mwiza yagabiwe, akikura amata mu kanwa, ariko na none ntibikwiye ko u Rwanda rwihanganira amakosa ya bamwe bica inshingano bahawe bya nkana, bakarwangiriza umurage n’inshingano rwahawe mu bindi bihugu byo ku isi.

Muri iyi nkuru, tugiye kunyarukira mu ntekerezo mpangabuhanga z’Abanyarwanda, turebe uko twahamurayo umuti wavugutirwa bene ibyo bibazo by’abayobozi birukanwa cyangwa se bakegura. Uwo muti uri amoko abiri.

Kwiga u Rwanda ukarumenya

U Rwanda ni Icyigwa si Icyimeza! Buri wese ururimo cyane cyane urufitemo inshingano, yakagombye kurwiga akarumenya kuko kuba waruhawemo intebe ujejwe, ntibivuze ko ari ibintu bizikora ngo rukubemo na we urubemo, mugirane igihango cy’ibyo uzarukorera.

Ibiri mu Rwanda byose birebana n’ubuzima bw’igihugu, si ibintu byimejeje nk’ibihumyo byo mu ishyamba cyangwa se urwiri n’ibindi biti by’amoko menshi twasanze biriho. Ibiri mu Rwanda byose, ni ibintu Abakurambere baremye, babiha umurongo uramye w’iyubakagihugu, waramye imyaka 870 (1091-1961) uvuye ku guhangwa k’u Rwanda rwa cyami, kugeza mu bihe bwimukiraga Repubulika, ku buryo bigoye kugira ngo ubisibe. N’ababigerageje bahuye n’ishyano utabara.

Ntabwo intekerezo zarwo z’ihangabuhanga (Philosophie) dukesha abakurambere baruhanze, zizahanuka ngo zikwiture mu bwonko, ubone gutekereza uburyo uzarukoreramo. Bisaba kwicara ku ntebe y’ishuri ukarwiga, ukamenya imirongo migari baruhaye ruzubakiraho imyaka ibihumbi n’ibihumbi bazaba batakiriho, ukamenye ko intekerezo z’u Rwanda zubakiye ku butarushwa n’ubutaneshwa, u Rwanda ruzira intekerezo z’ikibi.

Benshi mu bananirwa inshingano cyangwa se bakazandavuriramo, si uko baba atari abahanga mu nshingano bahawe. Baba baratoranyijwe mu bandi Banyarwanda ko bagaragaje ubuhanga n’ubushobozi bwo gukorera igihugu, nuko bakagirirwa icyizere bagahabwa inshingano runaka.

Igituma benshi birukanwa cyangwa se bakegura kubera guta ibara mu byimbo bahawe, si uko baba baragaragaje ubuswa, ahubwo ni uko baba batazi igihugu bakoreramo icyo ari cyo.

Biragoye cyane ni yo waba uri umukinnyi w’umuhanga akajana, gupfa gutsindira ibitego byinshi mu kibuga utazi nk’u Rwanda. Kugira ngo ugihamyemo ingamba, bisaba kuba ukizi, wakigeramo ukasurana n’uwo muhanganye, ubundi ukamunyagira imvura y’ibitego.

Bikaba bikwiye ko buri wese uhawe inshingano mu Rwanda, yagakwiye kubanza kwiga u Rwanda nk’igihugu agiye gukoreramo icyo ari cyo, akamenya intekerezo z’ihangabuhanga kigenderaho akamenya ibyo kizira n’ibyo cyemera, akamenya imibereho n’imibanire ya bene cyo agiye kuyobora. Aho buri wese yagakwiye kwibaza u Rwanda icyo ari cyo mbere yo kurukoreramo.

U Rwanda ni umushinga. Buri wese urutuyemo n’ururimo nk’umuyobozi, yagombye kumenya umushinga wo kubaka u Rwanda uko waremwe, imirongo migari iwugize, uko washyizwe mu bikorwa, ibidindiza wahuye na byo, aho umushinga ugeze n’uruhare rwa buri wese ngo atanengekera abandi.

Ni ngombwa ko ingengabihe y’umushinga wo kubaka u Rwanda, wowe uhawe kurubamo indongozi ugomba kuyimenya. Kuko amateka ya rwo ni uruhererekane gihamya y’icyo ruri cyo kitabasha guhindurwa uko umuntu yiboneye.

Umushinga wo kubaka u Rwanda buri wese akwiye kumenya wagize ibyiciro bigera kuri bitanu ; icyiciro cya mbere y’u Rwanda, ihangwa ry’u Rwanda, iyubakwa ry’u Rwanda, isenyuka ry’u Rwanda no kongera kubaho k’u Rwanda.

Buri gice cy’umushinga wo kubaka u Rwanda, ni agaseke buri wese agomba kubanza gupfundura akamenya ibikarimo, mbere y’uko ajya gupfundura akandi gaseke kajyanye n’icyiciro kigezweho, ari na cyo yahawe gukoreramo.

U Rwanda ni Umurage. Niba u Rwanda ari umurage, buri wese akwiye kumenya umurage we abakurambere mpangarwanda bamuraze agomba guhererekanya n’abandi imyaka ibihumbi n’ibihumbagiza. Imiterere y’imiryango migari y’Abanyarwanda uko ari 26, imeze nk’imirasire y’izuba, aho buri murasire wose ubonesha mu gice wahawe kumurikamo, wagwabira hagacura umwijima. Ni na ko iyo umwe mu miryango migari y’Abanyarwanda wagwabiye, igihugu gihura n’amage atagira uko yabarwa.

U Rwanda nk’igihugu gifite umurage kirazira kugenda uko wishakiye, kuko haba hari amahame ndangamurage utagomba kurengaho ngo wikorere ibyo ubonye. Ari na cyo benshi bazira, iyo bahawe inshingano, biha kugira urwiganwa rw’iby’ahandi bavukiye, bize, bakuriyemo, ubundi ugasanga ari nko kubyina urunyurane n’amahame nyarwanda.

U Rwanda rutandukanye n’ibindi bihugu 196 bigandagaje kuri iyi si ya Rurema, rutandukanyijwe na byo n’ibintu byinshi, ku buryo bigoye ko wakwibwira ko uzabasha kurukoreramo no kurubamo nk’u Bufaransa, nk’u Bwongereza, nk’u Butaliyani n’ahandi.

U Rwanda ni igihugu cy’ikinege mu ruhando rw’amahanga aruzengurutse. U Rwanda ni igihugu cyaremwe mu buryo kigomba kubaho kitagira icyaha n’icyasha, igihugu kizira ikizinga, ari na yo mpamvu bigoye kurubamo mu macenga aganisha ku kibi icyo ari cyo cyose.

Urubamo wese, agomba kugendera ku murongo uromboreje nta gukebakeba ngo utekereze cyangwa ngo ukore ibihabanye n’umushinga wo kurwubaka n’umurage wa rwo.

Bishatse kuvuga ko nta muntu ukwiye kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bw’u Rwanda ataruzi, ntawe ukwiye kurubamo Minisitiri, Depite, Senateri, Meya, Umupolisi, Umusirikare, umwarimu, umucamanza atabanje kwicara ngo arwige arumenye bimuhe n’impamba izamufasha kubahiriza inshingano ze.

Kwimenya

Buri muntu wese uhawe inshingano mu gihugu, yagakwiye kubanza akamenya uwo ari we, akamenya ko ari Umunyarwanda mu mitekerereze ye kuruta uko yasa n’abandi.

Umunyarwanda, ni umwana w’ikinege hagati y’abandi baturage bari ku isi. Kuko uko yavutse mu mitekerereze ye ahabanya n’abandi, haba no mu migirire agatandukana na bo kure ! Umunyarwanda ni umuntu uzira icyaha n’icyasha. Kuba Umunyarwanda bisaba kuba umuntu uzira icyaha n’igisa na cyo, umuntu utekereza ibihanitse akanabigeraho abyikesha.

Imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda, imyemerere yabo, imiyoborere yabo, amateka yabo, gucunga umutekano wabo, ububanyi n’amahanga kwabo, usanga bidasa n’iby’ahandi.

Aha rero, ni ho hagomba abagabo n’abagore bazi icyo bari cyo ngo bakorere igihugu cyabo badakebakeba. Ababereye u Rwanda ni aha basuzumirwa, kandi mu isuzumiro rihishe, kuko byinshi mu bisuzuma Ubunyarwanda ntibipfa kubonwa n’amaso ya benshi.

Havutse gahunda nyinshi nka Ndi Umunyarwanda zigamije kwimakaza ubunyarwanda, ariko ugasanga nta nkingi mwikorezi zubakiyeho ku buryo zaramba igihe kirekire, kuko nyinshi ziba zishingiye ku byabaye gusa bihanaguramo abantu, ubuhutu, ubutwa n’ubututsi nk’intekerezo zakuruye amacakubiri mu Rwanda yavutsemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izo gahunda ni nziza, ariko zikwiye kwagurwa, aho Umunyarwanda yigishwa akimenya birenze kumenya amoko mpangano, akamenya imigendere ye, imivugire ye, imirire ye, imyitwarire ye, imyifatire ye mu gihe ari kumwe n’abandi, imishakire ye y’ubutunzi n’ibindi.

Umunyarwanda ni umuntu utekerereza isi kuruta uko yatekerereza agahugu gato nk’u Rwanda. Umunyarwanda ni umuntu ufite inshingano yo gutanga kuruta guhabwa, ari nayo mpamvu bimusaba gukora cyane kugira ngo ahunike ibigega byo kuzagabira abashonji n’ibyo azifashisha mu mubano n’abandi.

Inshingano Umunyarwanda yahawe kuva yakwitwa we, ni eshatu gusa; Umunyarwanda yifiteho inshingano zo kwiyitaho no kwiteza imbere, afite inshingano ku gihugu cye no ku muryango we gusa. Ibindi yahabwa byaba ari ibyo kumushyira mu rujagararo ruzatuma atagera ku ntego yahawe ubwo yageraga ku isi.

Ibi bintu uko ari bibiri ; Kwimenya nk’Umunyarwanda no kumenya u Rwanda, byahamurwamo umuti wavugutirwa ikibazo kimaze igihe cy’abirukanwa mu nshingano n’abegura, bihawe umurongo-nyigisho zatuma benshi barama ku nshingano kandi bakazubahiriza.

Aho kugira ngo buri wese yicare ku ntebe y’ubuyobozi atazi iyo yicayeho, ntagire n’icyo yicariye, agatangira kuraranganya amaso hirya no hino ashakisha ibyo azakora. Hari n’ababura aho bahera, bakazambya ibintu manda zabo zigasoza nta cyo bamariye rubanda.

Ng’ayo ng’uko ! u Rwanda ni igiti cy’inganzamarumbo gihoberwa n’ufite amaboko agandaye. U Rwanda n’umunara muremure uhezwa n’amaso azi guhweza no kureba kure. N’aho abazahabwa imyanya baje kurukiniramo no kubona amariro gusa, nta burambe bazarugiramo.