Kongerera igihe izi ngabo byari bigamije korohereza ikwirakwizwa ry’imfashanyo ku mpunzi.

Ku rundi ruhande hishwe Abatutsi i Kavumu no mu nkengero zaho mu cyahoze ari Komini Ramba, Perefegitura ya Gisenyi.

Icyo gihe kandi umunyamakuru Jean-Christophe Klotz ni bwo yakomerekeye mu gitero Interahamwe zagabye ku Batutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Nyamirambo yitiriwe Mutagatifu Karoli Lwanga i Kigali.

Kuri uwo munsi kandi ni bwo umubare munini w’abaturage basubiye mu ngo zabo mu duce twa Nyanza na Ruhango, aho FPR Inkotanyi yari yaramaze kubohora.