Ibi byatumye IGIHE dusubiza amaso inyuma ngo twongere turebere hamwe ayo mateka icyo yibukwaho, icyo yasize nicyo uyu munsi yigisha kuko ni gake umuntu uri ku rwego rw’umushumba wa kiliziya agenderera igihugu runaka cyangwa icyo bakunda kwita uruzinduko rwa Papa hanze ya Vatican ahari igicumbi cya kiliziya gatulika ku Isi.

Tariki ya 7 Nzeli 1990

Papa Yohani Pawulo wa II yaje mu Rwanda mu gihe kitari cyiza aho hamwe havugwaga amapfa n’inzara, nawe agaragaza ko ababajwe n’amapfa yugarije ibice bimwe na bimwe by’igihugu.

Ni wo munsi yaturiyeho igitambo cya misa muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile i Kigali, aha umugisha abari bahari n’umujyi wa Kigali muri rusange anezezwa no kubona urugwiro yakiranywe n’Abanyakigali bari bamutegereje ku mihanda kuva ku kibuga cy’indege naho yanyuraga hose.

Kuri uwo munsi kandi yahuye n’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana muri « Village Urugwiro » ndetse n’abandi bayobozi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abaha ubutumwa bwibandaga ku gukemura ibibazo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byari birimo.

Asuhuza imbaga y'abakirisitu i Mbare
Asuhuza imbaga y'abakirisitu i Mbare

Tariki ya 8 Nzeli 1990

Ni italiki yongereye amateka dore ko benshi bibuka indamukanyo ye y’ikinyarwanda agira ati “Muraho neza, Imana ibarinde!”

Byari mu gitambo cya Misa Papa Yohani Pawulo wa II yahereyemo abasaseridoti 32 bo mu biyaga bigari isakaramentu ry’ubusaseridoti i Mbare, mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.

Ni nabwo yahagaze i Gihara mu Karere ka Kamonyi yakirwa n’imbaga y’abahinzi aho yababwiye ko yifuzaga kugera ku misozi batuyeho agasura imirima no mu ngo zabo, ariko ko bidakunze kubera igihe gito.

Aha ubu hazwi nko ku “Masuka” hari ikimenyetso cy’urwibutso rw’uruzinduko rwa Papa Yohani Paulo II mu Rwanda ubu ni mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu bindi bikorwa byaranze uruzinduko rwe kuwa 8 Nzeli, Papa Yohani Pawulo wa II yaganiriye n’intiti n’abakozi, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, yibutsa uruhare rw’umulayiki mu kwamamaza ivanjili no mu buzima bw’igihugu ndetse yanahuye n’urubyiruko kuri Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali, aganira by’umwihariko n’abahagarariye andi madini.

Tariki ya 9 Nzeli 1990

Iyi taliki yagombaga no gusorezwaho uruzinduko rwe mu rw’imisozi igihumbi, nkuko byari bisanzwe bikorwa niyo yabaga ari i Vatican imbere y’imbaga y’abaza mu rugendo nyobokamana, Papa Yohani Pawulo wa II yavugiye isengesho rya saa sita rizwi nka Angelus i Nyandungu.

Mbere yo gusoza urugendo ngo yongere afate indege ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yaganiriye byihariye n’abepiskopi bo mu Rwanda abagaragariza isano riri hagati y’umuco no kwamamaza ivanjili.

Hari ibimenyetso by’uru rugendo bikigarara

Nkuko twabigarutseho muri iyi nkuru usanga hari aho yahagaze akakirwa, amarushanwa mu mikino, indirimbo byamwitiriwe n’aho yaturiye igitambo cy’ukarisitiya ndetse byatumye hasigara ibimenyesto biharanga.

1. Ku masuka ya Papa

Ni mu Karere ka Kamonyi aho yahuriye n’abahinzi abaha umugisha. Hibukirwa ku masuka bamuhaye nk’ikimenyetso cy’ubukungu buvuye mu maboko y’uwakoze.

2. Nyandungu ahazwi nko kuri 12

Aho bita kuri 12, ni i Nyandungu, mu karere ka Kicukiro ku muhanda uva i Kigali ugana i Rwamagana, hari umusaraba munini ukozwe mu byuma. Papa Yohani Paulo II yahasomeye misa, ahatangira ubutumwa bwihariye ku muryango.

3.I Mbare kwa Papa

Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe i Mbare hari ikigo cyita ku bana b’imfubyi cyitwa “Cité Nazareth”. Abahagenda n’abahaturiye bavuga ko ari kwa Papa, kuko hari ibikorwa byahashyizwe ku cyifuzo cye.

Icyo kigo cyashinzwe ku cyifuzo cya Papa Yohani Paulo II, mu rwego rwo gufasha imfubyi. Ni ikigo kiri kuri hegitari 14 zatanzwe na diyosezi ya Kabgayi. Kiri aho Papa Yohani Paulo II yasomeye misa, anatanga isakaramentu ry’ubusaseridoti.

Hari byinshi byagarutsweho muri uru ruzinduko udushya n’ibishidikanywaho
Bivugwa ko yanze kurara aho bamuteguriye muri hotel akarara kwa Perezida Habyarimana aho yaje no gusomera misa.

Nubwo nta kimenyetso kikibigaragaza ngo ahitwa mu Kinini (aga centre kaba ahatiriwe Papa i Mbare) hari imirima ihinzemo ikinini (Quinquina), bivugwa ko cyarimbuwe kugira ngo babone aho bamwakirira. Ubu nta kimenyetso cy'icyo kimera kikiharangwa.

Ngo yanze kandi uburinzi bwihariye bw’ingabo z’u Rwanda (FAR) na kajugujugu yagomba kumuvana i Kigali imujyana i Mbare yihitiramo kugenda n’imodoka anatembera areba igihugu cy’imisozi igihumbi yumva n’amahumbezi yo mu muhindo wari utangiye.

Papa Yohani Pawulo wa II yapfuye tariki ya kabiri Mata mu mwaka 2005, yagizwe umutagatifu na Papa Francis tariki ya 27 Mata 2014.

Papa ashyikiriza igikombe ikipe ya Panthere Noir mu irushanwa ryari ryamwitiriwe
Papa ashyikiriza igikombe ikipe ya Panthere Noir mu irushanwa ryari ryamwitiriwe
Yatanze isakaramentu ry'ubusaseridoti
Yatanze isakaramentu ry'ubusaseridoti
Ibice bitandukanye Papa Yohani Pawulo wa II
Ibice bitandukanye Papa Yohani Pawulo wa II