Ibi ni bimwe mu bitwibutsa amateka yo ha mbere, ubwo Abanyarwanda bari biganjemo Abatutsi boherwaga ishyanga kandi atari ishyano, bakajya gusembera mu bihugu by’amahanga kandi bari baganje mu gihugu cyabo. Bakaba impunzi kandi bari imparirwakurusha.
Kuva mu 1959 gukomeza kugeza mu wa 1990, ni imyaka yabereye umusaraba ukomeye Abanyarwanda birukanwaga mu gihugu cyabo ku mgaherere, bakajya kuba impunzi no kwangara mu mahanga, amwe atabakunda ahora abashimanira inzara.
Nubwo icyibagirana bwangu ari inzara n’ubugumba, ariko birakwiye ko ukize inkuba ayiganira! Aha ni ho haduteye kuramukira iyi nkuru idutaturira amateka y’ubuhunzi bw’Abanyarwanda, aho bari banyanyagiye hirya no hino ku isi, mu nkambi z’impunzi ziyandukanye.
Nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cyabo mu myaka ya za : 1959, 1963, 1972, 1973, 1990, Abanyarwanda bahungiye mu bihugu bitandukanye baremayo inkambi z’impunzi, bahabamo mu buzima busharirirye, aho umwana arira nyina ntiyumve. Zimwe mu nkambi Abanyarwanda babayemo cyane mu mahanga, ni izi zikurikira:
Muri Kenya impunzi z’Abanyarwanda zarabarizwaga mu Mujyi wa Nayirobi, Mombasa, n’ahandi. Muri Uganda zabarizwaga ahitwa Nakivale, Nshungerezi, Gahunge, Cyangwari mu gihe muri Tanzania zabarizwaga Kwende, Kayisho (Karagwe), Mwese, Muyezi, n’ahandi.
Mu Burundi ni mu duce twa Mushiha, Kayongozi, Muramba, Kigamba, Cibitoke, Gasenyi, Kayogoro kimwe na Ngagara kimwe na Bibwe, Kalonge, Hura, Bwegera, Gatobwe mu yahoze ari Zaire.
Mu bihugu by’i Burayi: Impunzi zabarizwaga i Buruseli mu Bubiligi, i Geneve mu Busuwisi, Londres mu Bwongereza, Losane mu Buholandi, mu Burusiya, n’ahandi.
Mu bihugu bya Leta Zunze ubumwe za Amerika na Canada: Impunzi zikaba zarabarizwaga i Toronto muri Canada, Montreal muri Canada, mu Mijyi itandukanyeyo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.
Impunzi zo mu wa 1994 – 1995 zerekeje i Mugunga, Panzi, Kibumba, Ndjiapanda, Katale, Kahindo, Goma, Kabira, Karehe, Bukavu, Nyamirangwe, Chimangwe, Uvira n’ahandi ho mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Izindi zahugiye i Ngozi, Bujumbura n’ahandi mu Burundi, hakiyongeaho n’izari mu gihugu cya Tanzania mu nkambi za Karagwe, Benaco, Kumasi, Ngara, Kitali, Mushurahahili n’ahandi.
Izo nkambi babayemo, wasangaga ziteye nk’uturere tw’igihugu mu kindi, kuko byarabagoye kwisanisha na bo kuko imitekerereze n’imigenzerereze yabo n’ababacumbikiye byari bihabanye kure.
Utwo turere wasangaga duteye nk’ibihugu, twarahawe ariya mazina bitewe n’uko twabaga dutekereza ku bibera mu gihugu, twahawe amazina kandi hakurikijwe amacakubiri n’irondakoko bishingiye ku mateka y’impitabihe.
Gukomera ku Bunyarwanda, imiterere ni imitekerereze abahungiye mu mahanga bakesha abakurambere mpangarwanda, ni byo byakabuye urugamba rwo kubohora igihugu.
Izi nkambi z’impunzi Abanyarwanda babayemo, ni amateka atazibagirana mu muryango nyarwanda, aho agomba kwigishwa abakiri bato, kugira ngo bahashye icyatuma hongera kubaho ubuhunzi mu mateka y’u Rwanda.





Ibitekerezo 0