Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2025, mu nyubako ya Capitol iherereye muri Washington D.C ahari icyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Uyu mugabo yafashwe mbere gato y’uko Donald Trump ajya muri iyi nyubako gusezera bwa nyuma nyakwigendera Jimmy Carter wabaye Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uheruka kwitaba Imana.
Abashinzwe umutekano muri Capitol nibo babonye bwa mbere uyu mugabo, bamusatse bamusangana igikapu kirimo umuhoro n’ibyuma bitatu ubwo yageragezaga kwinjira mu Nteko.
Polisi y’aka gace yahise itangaza ko babashije kumuta muri yombi mbere y’uko Donald Trump ahagera dore ko yari afitanye inama n’Abasenateri bo mu ishyaka ry’aba-Republicains
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye uyu mugabo ajyana intwaro muri iyi nyubako, gusa polisi yavuze ko yatangiye iperereza kandi ko akurikiranyweho icyaha cyo kwinjiza intwaro ahatemewe.
Ibi bibaye mu gihe umujyi wa Washington D.C umaze iminsi wongerewe umutekano mu rwego rwo kwitegura irahira rya Donald Trump riteganijwe ku wa 20 Mutarama 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!