00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatawe muri yombi agerageza kwinjiza umuhoro mu Nteko ya Amerika

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 9 January 2025 saa 10:28
Yasuwe :

Polisi y’i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataye muri yombi umugabo wagerageje kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko yitwaje umuhoro n’ibyuma bitatu mu gikapu cye.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2025, mu nyubako ya Capitol iherereye muri Washington D.C ahari icyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Uyu mugabo yafashwe mbere gato y’uko Donald Trump ajya muri iyi nyubako gusezera bwa nyuma nyakwigendera Jimmy Carter wabaye Perezida wa 39 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uheruka kwitaba Imana.

Abashinzwe umutekano muri Capitol nibo babonye bwa mbere uyu mugabo, bamusatse bamusangana igikapu kirimo umuhoro n’ibyuma bitatu ubwo yageragezaga kwinjira mu Nteko.

Polisi y’aka gace yahise itangaza ko babashije kumuta muri yombi mbere y’uko Donald Trump ahagera dore ko yari afitanye inama n’Abasenateri bo mu ishyaka ry’aba-Republicains

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye uyu mugabo ajyana intwaro muri iyi nyubako, gusa polisi yavuze ko yatangiye iperereza kandi ko akurikiranyweho icyaha cyo kwinjiza intwaro ahatemewe.

Ibi bibaye mu gihe umujyi wa Washington D.C umaze iminsi wongerewe umutekano mu rwego rwo kwitegura irahira rya Donald Trump riteganijwe ku wa 20 Mutarama 2025.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .