Ku wa 5 Gicurasi 2022 ahagana saa Kumi n’imwe, ni bwo Bamporiki Edouard, yahagaritswe ku mirimo ye nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Nyuma y’amasaha make ahagaritswe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwatangiye kumukoraho iperereza aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Izi nkuru zombi zatumye izina rye ryiharira paji z’imbere mu bitangazamakuru bitandukanye birimo ibivuga n’ibyandikira kuri internet ndetse abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter bazitaramiraho.
Umugoroba wo ku wa 6 Gicurasi 2022, wabaye rurangiza kuko Bamporiki uri gukurikiranwa, yemeye ko yakiriye indonke ndetse anabisabira imbabazi Umukuru w’Igihugu n’Abanyarwanda bose.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yahemutse ndetse umutima we wanze kumuha amahwemo kubera ibyo yakoze.
Yakomeje ati “Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye."
Nyakubahwa Umukuru w'uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 6, 2022
Ubu butumwa bwashyizwe hanze mu gihe cyo kwitegura kwinjira muri Weekend, ni bwo bwahererekanywaga hose ku mbuga nkoranyambaga.
Mu masaha asaga 15 gusa amaze abutangaje, ubutumwa bwa Bamporiki busaba imbabazi bumaze gutangwaho ibitekerezo bigera ku 2000 mu gihe abasaga 1300 babusangije abandi [retweet], na ho abarenga 5300 barabukunda.
Abatanze ibitekerezo bagushije ku bitekerezo bitandukanye birimo ibishima ubutwari Bamporiki yagaragaje bwo gusaba imbabazi n’abandi bagaragaje ko icyo yakoze ari icyaha kandi akwiye kugihanirwa.
Muri bo uwagumye mu ntekerezo za benshi ni uwitwa Yumva Jean Paul. Yanditse ati “Imbabazi z’Uwiteka n’abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”
Perezida Kagame yahise asubiza ku butumwa bwe, avuga ko no guhana na byo ari ibintu bifasha.
Yagize ati “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki ni ko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha!!!”
Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!
— Paul Kagame (@PaulKagame) May 6, 2022
– Bamporiki yatakambye, benshi bamufasha gusaba imbabazi
Akimara gutanga ubutumwa busaba imbabazi, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwerekana ko bashyigikiye intambwe Bamporiki yateye yo kwemera icyaha no gusaba imbabazi.
Uwitwa Rudahigwa yanditse yifashishije hashtag agaragaza ko ‘benshi’ bagikunda Bamporiki.
Ati “Turacyakunda Bamporiki. Muhererekanye ubu butumwa [retweet] kugera bugeze kuri Perezida @PaulKagame.’’
Nyarwaya Yago we yasabiye Bamporiki imbabazi, anashima ko yabaye intwari akemera guca bugufi no kwemera icyaha.
Yagize ati “Njyewe ndakumva cyane kandi rwose gusaba imbabazi ni ubutwari kandi ni ubwenge mu bundi...nanjye nkusabiye imbabazi rwose. Umubyeyi na we nzi neza ko ashyira mu gaciro bitari uyu munsi cyangwa ejo ndumva niteguye kumva inkuru nziza y’imbabazi.’’
Njyewe ndakumva cyaneee kdi rwose gusaba imbabazi ni ubutwari kdi ni ubwenge m'ubundi...nanjye nkusabiyeee imbabazi rwose umubyeyi nawe nzi neza ko ashyira mugaciro bitari uyu munsi cg ejo ndumva niteguye kumva inkuru nziza y'imbabazi ✍️🙏
— NYARWAYA YAGO (@yagoforeal) May 6, 2022
Umunyamakuru Luckman Nzeyimana ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, yavuze ko yizera ko imbabazi yasabye yazihawe kuko n’Imana yamubabariye.
Ati “Ndakubaha, ndagukunda, nakwigiyeho byinshi harimo no gukunda igihugu. Sinzigera nkwanga kubera ko umuntu aremwe mu gukosa ndetse no kwibagirwa. Nk’Umuyisilamu nemera ko iyo ukosheje ugasaba imbabazi abo wakoshereje n’Imana ikubabarira! Imana Ikurinde!’’
Ndakubaha , Ndagukunda, Nakwigiyeho byinshi harimo no gukunda igihugu, sinzigera nkwanga kubera ko umuntu aremwe mu gukosa ndetse no kwibagirwa, Nk'umu Islam nemera ko iyo ukosheje ugasaba imbabazi abo wakoshereje n'Imana ikubabarira!!
Imana Ikurinde! 🙏🙏
— Luckman Nzeyimana (@LuckyIbnMiraj) May 6, 2022
Ni na yo ntero yatewe na Ruvuzananga, wifashishije inkuru yo muri Bibiliya y’umwana w’ikirara wagarutse kwa se nyuma y’igihe yaratorongeye, akaza guhabwa imbabazi.
Yanditse ati “No muri Bibiliya umwana w’ikirara yemeye amakosa maze umubyeyi arongera aramwakira amushyira mu bandi bana. Na we bakubabarire ujye mu bandi bana. Umubyeyi wese agirira impuhwe abana.’’
No muri Bibiliya umwana wikirara yemeye amakosa maze umubyeyi aro ngera Ara mwakira amushyira mubandi bana, nawe bakubabarire ujye mubandi bana
Umubyeyi wese agirira impuhwe Abana..— R U V U Z A N A N G A (@Ruvuzananga) May 6, 2022
Kuri iki gitekerezo, uwitwa Umwiru mukuru yahise amwibutsa ko hari abameze batyo benshi bacumbikiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere.
Yamubwiye ati “Uzi abana b’ibirara bari i Mageragere muvandi [bro].’’
Uzi abana b'ibirara bari I Mageragere bro
— Umwiru mukuru (@AbdoulHaba) May 6, 2022
– Hari abasabiye Bamporiki guhanwa
Mu bitekerezo byatanzwe, harimo n’iby’abanditse basaba ko mu gihe Bamporiki yahamwa n’icyaha akurikiranyweho yahanwa kuko ibyo yakoze bigize icyaha.
Niyonzima Patrick wa Rusizi yanditse ko umuyobozi nka Bamporiki akwiye kubera abandi urugero.
Ati “Gusaba imbabazi n’intambwe ya mbere noneho no guhanwa bikabera abandi intangarugero nabyo birafasha ejo hatazagira n’undi ubikora akaza asaba imbabazi kandi yakabanje gutanga urugero rwiza. Rero muvandimwe sinkwanga ahubwo tanga urugero rwiza ube intore bandebereho. Murakoze cyane.’’
Gusaba imbabazi n'intambwe ya 1 noneho noguhanwa bikabera abandi intangarugero nabyo birafasha ejo hatazagira n'undi ubikora akaza asaba imbabazi kd yakabanje gutanga urugero rwiza bityo rero mvdmwe sinkwanga ahubwo tanga urugero rwiza ube intore bandebereho murakoze cyane
— Niyonzima Patrick wa Rusizi (@Niyonzimapatri) May 6, 2022
Bahati na we yanditse asa n’uwerekana ko amakosa akorwa n’abari ku rwego rwo hejuru, ari nka wa mubyeyi wiba uwo ahetse mu mugongo amureba.
Ati “Ibi ni byo twanze, ubwo se minisitiri ariye ruswa mudugudu yakora iki? U Rwanda rwaba ruganahe?”
Ibi nibyo twanze ubwose minister ariye ruswa midugudu yakora iki? Urwanda rwaba ruganahe?😭 pic.twitter.com/rhUCGWA3SP
— BAHATI (@Bahatitiy) May 6, 2022
Biseruka Jean d’Amour we yavuze ko niba koko Bamporiki yarafatiwe mu cyuho akwiriye guhanwa ngo n’abandi babibone batazakinisha kumwigana bizewe kuzababarirwa.
Ati “Abantu benshi berekana ko batera imbere bakavuga ko urubyiruko rudashaka gukora kandi ari ruswa ibafasha gutera imbere, baguhane.’’
@Bamporikie niba warafatiwe mu cyuho ukwiriye guhanwa kugirango n'abandi babibone batazakinisha ku kwigana ngo bazababarirwa. Abantu benshi berekana ko batera imbere bakavuga ko urubyiruko rudashaka gukora kdi Ari ruswa ibafasha gutera imbere, baguhane @PaulKagame
— Biseruka jean d'amour (@biseruka1) May 6, 2022
Ellen Kampire we yanditse agaragaza ko ruswa ari icyaha gihanirwa n’amategeko atari ikosa ndetse ko “igihugu cyacu kigendera ku mategeko kandi ntawe uri hejuru yayo.’’
1/5 Ruswa ni icyaha si ikosa. Ni icyaha gihanirwa n’amategeko kandi igihugu cyacu kigendera ku mategeko kandi ntawe uri hejuru yayo.
— Ellen Kampire 🇷🇼 (@ellen_kampire) May 7, 2022
Ni na bwo butumwa bwatanzwe n’uwitwa Mahirwe Peter wibukije ko icyaha cya ruswa kimunga ubukungu bw’igihugu.
We yagize ati “Bwana @Bamporikie gusaba imbabazi ni ubutwari ariko ntibikuraho guhanwa. Umuntu uri ku rwego nk’urwawe ukwiriye kubera urugero urubyiruko, icyaha cya ruswa kimunga ubukungu bw’igihugu kandi nawe ubwawe urabizi.’’
Bwana @Bamporikie gusaba imbabazi ni ubutwari ariko ntibikuraho guhanwa, umuntu uri ku rwego nkurwawe ukwiriye kubera urugero urubyiruko, icyaha cya ruswa kimunga ubukungu bw'igihugu kandi nawe ubwawe urabizi https://t.co/k4R8LR2zSO
— PETER Mahirwe (@pmahirwe) May 7, 2022
Niba koko @Bamporikie ukunda igihugu nkuko ujya ubitubwira ukaba uri n'inyangamugayo, komeza ube yo wegure ku mugaragaro. Uraba ubaye urugero rwiza rwo kwemera amakosa nabandi bazarukurikiza. Murakoze
— 𝐋𝐞𝐨𝐧 𝐋𝐞 𝐆𝐫𝐚𝐧𝐝 (@LUwitonze) May 6, 2022
Bamporiki yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 4 Ugushyingo 2019.
Kugeza ubu, RIB iri gukora iperereza ku cyaha Bamporiki akurikiranyweho. Amakuru ataremezwa n’urwego rubifitiye ububasha ni uko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 39 we yiyemeye ko yakoze icyaha cyo kwakira indonke. Aramutse agihamijwe n’inkiko yahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!