Umugabo wari ukuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana ku myaka 112

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 25 Gashyantare 2020 saa 03:11
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’Umuyapani wari uherutse gutangazwa ko akuze kurusha abandi ku Isi yitabye Imana ku myaka 112 nk’uko abayobozi b’inzego z’ibanze z’aho yari atuye.

Chitetsu Watanabe wavukiye i Niigata mu Majyaruguru ya Tokyo ku wa 5 Werurwe 1907 yitabye Imana ku wa Gatandatu aho yabaga yitabwaho muri ako gace yavukiyemo.

Ni amakuru atangajwe nyuma y’andi yatangajwe mu byumweru bibiri bishize, yavugaga ko igitabo cy’abaciye agahigo ku Isi, Guinness de Records, cyamushimiye nk’umugabo ukuze kurusha abandi yaburaga iminsi mike ngo yuzuze 113.

Uwo mugabo ufite abana batanu yari yatangaje ko ibanga ryo kuramba ari “ukutarakara no kugumana isura ikeye irangwa no guseka” aribyo bitumye agera muri iyo myaka. Yari yanavuze ko akunda kwirira ibintu biryoherera kubera ko nta menyo yari asigaranye.

Nyuma y’urupfu ry’uwo mugabo, ubu umugabo ukuze mu Buyapani yitwa Issaku Tomoe, ufite imyaka 110 y’amavuko nubwo bitaramenyekana niba ari we ukuze kurusha abandi. Kugeza ubu umuntu ukuze cyane ku Isi muri rusange ni umugore witwa, Kane Tanaka, w’imyaka 117 y’amavuko.

U Buyapani ni kimwe mu bihugu bigira icyizere cyo kubaho cy’igihe kirekire kikaba kinafite abantu benshi mu mateka bagiye bamenyekana ko babayeho igihe kirekire. Barimo uwitwa Jiroemon Kimura, umugabo muremure wabayeho igihe kirekire, wapfuye nyuma yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 116 muri Kamena 2013.

Amakuru atangazwa na Guinness de Records yerekana ko umuntu wa mbere ukuze ku Isi ari Jeanne Louise Calment wo mu Bufaransa wapfuye mu 1997 afite imyaka 122 y’amavuko.

Chitetsu Watanabe w'imyaka 112 y'amavuko yari yatangaje ko ibanga rye ryo kuramba ari uguseka no kwirinda kurakara

Inkuru bifitanye isano: Umugabo ukuze cyane ku Isi yatangaje ibanga ryo kuramba


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza