Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe bimwe mu bisanzwe byandikishwa intoki, ushobora kwiga kandi ukamenya byinshi ku mitekerereze yawe.
Ingano y’inyuguti
Muri rusange, ingano y’inyandiko zawe ishobora kwerekana niba ugira isoni cyangwa utazigira. Niba wandika n’inyuguti nto birashoboka ko ufite imico utuje kandi witonda..
Niba wandika inyuguti nini birashoboka ko uri umuntu utitonda, wigirira icyizere kandi abantu benshi bakwitaho ahantu hose ugeze kubera uvuga cyane.
Umwanya usiga hagati y’inyuguti
Abantu basiga umwanya munini hagati y’inyuguti bakunda ubwisanzure no kwigenga, abasiga umwanya muto usanga ari abantu badakunze kuba bonyine, igihe cyose bakunda kuba bari kumwe n’abandi.
Umuvuduko w’ikaramu
Niba ukoresha igitutu kiremereye mu gihe ukoresheje ikaramu cyangwa ikaramu y’igiti, uba uri umuntu ukunda kwiyemeza.
Umukono (signature)
Imikono itagaragara neza ivuga umuntu wigenga kandi ufunze. Umukono ugaragara neza (usobanutse) werekana kwigirira icyizere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!