Uyu mugore wo mu gace k’icyaro ka Povalikhino, yiyamamaje abisabwe na Nikolai Loktev wari usanzwe ayobora uwo murenge. Loktev yabikoze kuko yabonaga amatora agiye kuba ari we mukandida wenyine uhari. Ntabwo yatekerezaga ko Marina yamutsinda.
Amatora yarabaye, abaturage batora Marina ku bwinshi kuko yagize amajwi 62 %. Ni ibintu byatunguye Marina ndetse na Loktev.
Marina aganira n’itangazamakuru yagize ati: "Sinatekerezaga ko abantu bazantora. Nubaha umuyobozi wanjye Loktev kandi nashakaga kumushyigikira kuko nari umukandida wunganira gusa. Mu byukuri sinzi n’icyo inshingano nshya nahawe zizibandaho.”
BBC yatangaje ko abaturage batoye Marina kuko bari barambiwe imiyoborere ya Loktev wari umaze igihe abayoboye nabi.
Marina ubu agiye kuyobora uwo murenge ufite imidugudu myinshi ituwe n’abaturage 6500, azajya ahembwa amayero 270, asaga ibihumbi 300 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!