Abo bahanga mu by’isanzure batatu barimo Abarusiya babiri n’Umunyamerika umwe, bageze mu isanzure muri Nzeri umwaka ushize. Bajyanywe n’icyogajuru byari byitezwe ko kizabagarura muri Werurwe uyu mwaka.

Icyakora bageze mu isanzure, icyogajuru bagiyemo cyarangiritse cyane ku buryo badashobora kucyifashisha bagaruka. Icyo cyogajuru kizagarurwa ku Isi cyonyine nta bantu barimo.

Biteganyijwe ko ikigo gishinzwe iby’isanzure mu Burusiya, Roscosmos kizohereza ikindi cyogajuru tariki 20 Gashyantare kugira ngo gicyure izo nzobere zaheze mu isanzure.

Iki cyogajuru kizagarurwa cyonyine, abakigiyemo bohererezwe ikindi cyo kubagarura
Iki cyogajuru kizagarurwa cyonyine, abakigiyemo bohererezwe ikindi cyo kubagarura